Ramaphosa yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa 16 Mata 2024. Ibiro bye byasobanuye ko rugamije kongerera imbaraga umubano w’ibihugu byombi.
Byagize biti “Nyakubahwa Perezida Cyril Ramaphosa yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Juba muri Sudani y’Epfo, mu ruzinduko rw’akazi rwo kongerera imbaraga umubano usanzwe hagati ya Afurika y’Epfo na Sudani y’Epfo.”
Uyu muyobozi yabanje mu Rwanda tariki ya 7 Mata 2024, aho yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku buryo bwo gukemura impamvu muzi z’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ramaphosa ubwo yavaga mu Rwanda, yabwiye abanyamakuru ko intambara iri hagati y’ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 yahagarikwa n’ibiganiro bya politiki bidaheza buri ruhande.
Tariki ya 15 Mata, Ramaphosa yagiye muri Uganda, ku munsi wakurikiyeho aganira na Perezida Yoweri Museveni kuri iyi ntambara yo muri RDC. Bafashe umwanzuro wo gukorana, bashaka amahoro arambye mu karere.
Byitezwe ko mu bindi uyu Mukuru w’Igihugu aganira na Perezida Kiir harimo iki kibazo cyo muri RDC, barebere hamwe uko cyakemuka bigizwemo uruhare na buri ruhande.
EAC yari yarohereje mu burasirazuba bwa RDC ingabo zo gufasha impande zihanganye guhagarika imirwano no kujya mu mishyikirano, ariko ubutegetsi bw’iki gihugu bwazirukanye mu Ukuboza 2023, buzisimbuza iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC.
Afurika y’Epfo ni yo iyoboye umutwe w’ingabo za SADC muri RDC, ndetse ni na cyo gihugu gifitemo nyinshi. Ubutumwa zahawe ni ubwo kurwanya M23, bitandukanye n’uko byari bimeze ku ngabo za EAC.
Mu kiganiro na SABC News, Perezida Kagame aherutse kugaragaza ko SADC yagombaga gukorana na EAC; iyi miryango yombi igashakira hamwe igisubizo kuri iyi ntambara. Yari yanateguje ko iki gitekerezo akigeza kuri Ramaphosa mu gihe azaba yageze mu Rwanda.
Ramaphosa ari kugirira uruzinduko mu bihugu bigize EAC nyuma yo guhura no kuganira na Perezida Kagame ku bisubizo bikwiye byakemura intambara yo muri RDC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!