00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo yatangiye kwitegura amatora ya Perezida atavugwaho rumwe

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 16 April 2024 saa 10:33
Yasuwe :

Nyuma yo kwimurwa inshuro nyinshi ndetse n’ubu hakaba hari abadashyigikiye ko amatora ya Perezida akorwa muri Sudani y’Epfo, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko igiye kubarura abaturage bari kuri lisiti y’itora.

Nubwo hari uruhande rw’abavuga ko Sudani y’Epfo nta bushobozi ifite bwo gutegura no gukora amatora ya Perezida ngo agenda neza, Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu, Abednego Akok Kacuol yatangaje ko abandika abaturage kuri lisiti y’itora bamaze koherezwa muri Leta 10 zigize iki gihugu. Icyo cyafashwe nka gihamya ya nyuma y’uko iki gihugu koko cyaba cyiteguye amatora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Abadashyigikiye aya matora barimo amwe mu mashyaka bavuga ko muri Sudani y’Epfo nta mafaranga ahagije ahari n’ituze byatuma aya matora akorwa mu mucyo no mu bwisanzure.

Visi Perezida wa Mbere, Riek Machar, avuga ko amatora adashobora gukorwa kandi bimwe mu byemerenyijweho mu masezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu 2018 nyuma y’intambara ya gisivile bitarubahirijwe.

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Wungirije, Dr Cirono Hiteny, avuga ko ahubwo na Perezida Salva Kiir adashyigikiye aya matora, ahubwo ashaka ko azaba akaba imfabusa cyangwa inzibacyuho ikongerwa kugira ngo agume ku butegetsi.

Gusa Salva Kiir we avuga ko amatora yagiye yimurwa kenshi akaba abirambiwe, bityo ko uyu mwaka abaturage bagomba kwitorera ubabera perezida inzibacyuho ikarangira.

Abandi batayashyigikiye bavuga ko kuba aya matora ya Perezida azaba akomatanyije n’aya ba guverineri b’intara nyuma y’umwaka umwe hagakurikiraho ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ari indi mbogamizi ku baturage ba Sudani y’Epfo.

Hari n’urundi ryuhande ariko ruvuga ko aya matora yo muri Sudani y’Epfo agiye gukorwa ku gitutu cy’amahanga aho nka Amerika ivuga ko ishaka ko iki gihugu kiva mu gihe cy’inzibacyuho kimazemo imyaka 13 kuva cyakwiyomora kuri Sudani mu 2011.

Aya matora kandi anashyigikiwe na Afurika yunze ubumwe ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge mu 2011 nyuma yo kwiyomora kuri Sudani. Gusa kuva icyo gihe kugeza ubu iracyayobowe na Perezida Salva Kiir mu buryo bw’inzibacyuho.

Amatora ya mbere yagombaga kuba mu 2015 nyuma aza kwimurirwa mu 2018 na bwo hageze ashyirwa mu 2021, na bwo ntiyakorwa yimurirwa mu 2023 ndetse n’iyi nshuro ya 2024 ihanzwe amaso niba koko yo izashoboka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .