00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yasobanuye ibyabereye i Kishishe, byafashwe na Kinshasa nk’ubwicanyi ndengakamere

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Ukuboza 2022 saa 09:46
Yasuwe :

Umutwe wa M23 wanyomoje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), imaze iminsi ishinja uwo mutwe ubwicanyi bwibasiye abaturage barenga ijana mu gace ka Kishishe kari muri Kivu y’Amajyaruguru.

Leta ya Kinshasa ivuga ko M23 ariyo yishe abo baturage kuko ariyo imaze igihe ihagenzura, igasaba imiryango mpuzamahanga gufatira ibihano uwo mutwe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza, RDC yashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose, mu rwego rwo kwifatanya n’abatuye Kishishe.

Umutwe wa M23 wahise ushyira hanze itangazo uvuga ko ibyo Leta ya RDC yatangaje ari ibinyoma, kuko abaturage bapfuye batagera kuri uwo mubare.

M23 yatangaje ko ibiri gushyirwa hanze na Leta ya Kinshasa ari amayeri agamije guhindanya isura y’uwo mutwe no kuyobya uburari kuri Jenoside iri gukorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uwo mutwe ugenzura uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, uvuga ko guhera mu matariki yo hagati y’Ugushyingo 2022, Guverinoma ya Kinshasa yabyukije umutwe w’inyeshyamba wa PARECO ndetse Brigadier General Mugabo Hassan wawushinze, ahabwa inshingano zo kwisuganya agafasha ingabo za RDC (FARDC) kwisubiza uduce two muri Masisi twari mu maboko ya M23.

Itangazo rya M23 rivuga ko ku itariki 29, ingabo za Leta n’indi mitwe irimo PARECO, FLDR, Nyatura na Mai Mai bagabye ibitero ku duce turimo Kishishe, birengangije amasezerano y’agahenge yari amaze iminsi ariho.

Imirwano imaze guhosha tariki 30 Ugushyingo, M23 ivuga ko yakoze igikorwa cyo gutaburura imibiri y’abaguye mu bitero, bikorwa hari abaturage n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze muri Kishishe.

Ngo basanze mu bishwe harimo abarwanyi b’iyo mitwe iri ku ruhande rwa Leta 20, ndetse n’abaturage umunani M23 ivuga ko bishwe n’amasusu yayobye.

Ku mbuga nkoranyambaga za Leta n’abayishyigikiye bahise batangira gutangaza ko hapfuye abaturage 120, mu gihe igisirikare cya Congo cyo cyatangaje ko barenga 50.

M23 mu itangazo ryayo yashyizemo n’amazina y’abaturage bishwe, ivuga ko ibindi biri gutangazwa na Leta ya Kinshasa ari ibinyoma no kuyobya uburari kuri Jenoside iri gukorwa na Leta mu duce nka Minembwe, Kivu y’Amajyaruguru, Kwamouth n’ahandi.

Uyu mutwe watangaje ko witeguye gukorana n’inzego ndetse n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu mu gushyira ukuri ahagaragara, ku byabereye muri Kishishe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .