Ibyo Ruto yabikoze kuri uyu wa Gatanu nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko imusabye gukurikirana ba komiseri barimo Juliana Cherera, Justus Nyang’aya, Irene Masit na Francis Wanderi.
Uko ari bane banenze ibyavuye mu ibarura ry’amajwi byagaragaje ko William Ruto yegukanye intsinzi. Ruto yagize amajwi 50,49% mu matora yabaye ku wa 9 Kanama uyu mwaka atsinda Raila Odinga bari bahanganye wabonye 48,85%.
Igikorwa cya Ruto cyo kuri uyu wa Gatanu gisa nk’icyafunguye ihangana hagati ya guverinoma n’abatavuga rumwe na yo.
Ruto kandi yashyizeho itsinda rihagarariwe rikora iperereza kuri abo bakomiseri bareba niba hari ibikorwa binyuranyije n’itegeko nshinga cyangwa indi myitwarire itaboneye.
Iminsi mike nyuma y’amatora muri Kenya abakomiseri bane bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bavuga ko batemeranywa n’ibyatangajwe mu buryo bw’ako kanya kuri televiziyo na perezida wa komisiyo y’amatora n’abandi bakomiseri babiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!