00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ruto yahagaritse abayobozi barwanyije intsinzi ye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 December 2022 saa 06:00
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, William Ruto, yagaharitse ba komiseri bane muri komisiyo y’amatora batemeye ibyavuye mu matora yo muri Kanama uyu mwaka, yasize yegukanye intsinzi, anashyiraho itsinda rigamije gusuzuma imyitwarire yabo.

Ibyo Ruto yabikoze kuri uyu wa Gatanu nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko imusabye gukurikirana ba komiseri barimo Juliana Cherera, Justus Nyang’aya, Irene Masit na Francis Wanderi.

Uko ari bane banenze ibyavuye mu ibarura ry’amajwi byagaragaje ko William Ruto yegukanye intsinzi. Ruto yagize amajwi 50,49% mu matora yabaye ku wa 9 Kanama uyu mwaka atsinda Raila Odinga bari bahanganye wabonye 48,85%.

Igikorwa cya Ruto cyo kuri uyu wa Gatanu gisa nk’icyafunguye ihangana hagati ya guverinoma n’abatavuga rumwe na yo.

Ruto kandi yashyizeho itsinda rihagarariwe rikora iperereza kuri abo bakomiseri bareba niba hari ibikorwa binyuranyije n’itegeko nshinga cyangwa indi myitwarire itaboneye.

Iminsi mike nyuma y’amatora muri Kenya abakomiseri bane bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bavuga ko batemeranywa n’ibyatangajwe mu buryo bw’ako kanya kuri televiziyo na perezida wa komisiyo y’amatora n’abandi bakomiseri babiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .