RFI yahagaritswe kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gushinjwa gutambutsa ubutumwa bw’umwe mu bakekwaho iterabwoba.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo umutwe ugendera ku mahame ya kiyisilamu uzwi nka GSIM ufitanye umubano na Al-Qaïda, washyize hanze amajwi y’umwe mu bayobozi bawo yigambye ko bari gutegura kugaba ibitero ku bice bitandukanye bya Burkina Faso birinzwe n’abashinzwe umutekano.
RFI yamaganye iryo hagarikwa, ivuga ko ritubahirije amategeko kuko itabanje kwihanangirizwa.
Iyi radiyo yatangaje ko igiye gukoresha uburyo bwose bushoboka igasubukura umubano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!