00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso yahagaritse RFI

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 December 2022 saa 09:23
Yasuwe :

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yahagaritswe muri Burkina Faso, nyuma y’iminsi ibiri perezida w’inzibacyuho atangaje ko hari abashakaga kumuhirika ku butegetsi.

RFI yahagaritswe kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gushinjwa gutambutsa ubutumwa bw’umwe mu bakekwaho iterabwoba.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo umutwe ugendera ku mahame ya kiyisilamu uzwi nka GSIM ufitanye umubano na Al-Qaïda, washyize hanze amajwi y’umwe mu bayobozi bawo yigambye ko bari gutegura kugaba ibitero ku bice bitandukanye bya Burkina Faso birinzwe n’abashinzwe umutekano.

RFI yamaganye iryo hagarikwa, ivuga ko ritubahirije amategeko kuko itabanje kwihanangirizwa.

Iyi radiyo yatangaje ko igiye gukoresha uburyo bwose bushoboka igasubukura umubano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .