00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyange Industries ikomeje kuba ubukombe muri Tour du Rwanda

Uruganda Inyange Industries, rutunganya bimwe mu binyobwa bidasembuye, rwitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya 11 muri 16 imaze gukinwa.

Muri iri siganwa, Inyange Industries ihemba ikipe nziza y’umunsi, aho mu gace ka kabiri kavuye i Muhanga kagasorezwa i Kibeho, uru ruganda rwahembye TotalEnergies nk’Ikipe nziza y’umunsi.

Ni mu gihe ku munsi wa mbere wakiniwe i Kigali yari yahembye Soudal - Quick-Step Devo Team yabaye inziza kuri uwo munsi.

Inyange iri muri iri siganwa mu rwego rwo gushimangira umwimerere w’ibicuruzwa byayo byahawe ibyangombwa by’ubuziranenge mpuzamahanga.

Uru ruganda rutunganya amata aturutse ku musaruro w’aborozi bo hirya no hino mu gihugu, ibigira uruhare mu iterambere ry’umworozi w’umunyarwanda ari nako byongerera agaciro ibikomoka ku mata. Akarusho ni uko nta binyabutabire byongerwa mu Mata.

Ni mu gihe kandi amazi itungunya aturuka mu misozi myiza ya Gasabo (Natural Mineral Water) agatunganywa nta bindi binyabutabire byongewemo.

Si ibyo gusa kuko uru ruganda runatunganya imitobe itandukanye ikozwe mu mbuto z’umwimerere ndetse n’izifungurwa.

Ku munsi wa gatatu, Tour du Rwanda izava i Huye yekereza i Rusizi ku ntera y’ibilometero 140.

Kugeza ubu, Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech ayoboye abandi aho yambaye umwenda w’umuhondo.

TotalEnergies yahembwe na Inyange nk'ikipe yitwaye neza muri etape ya kabiri ya Tour du Rwanda yavaga i Muhanga yerekeza i Kibeho
Soudal - Quick-Step Devo Team yahembwe na Inyange ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda
Inyange isusurutsa abitabiriye Tour du Rwanda
Abakorana na Inyange muri Tour du Rwanda 2024

Special pages
. . . . . .