Tariki 20 Nzeri ni bwo urukiko rwasomye umwanzuro, aho Paul Rusesabagina wari uyoboye Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN yakatiwe gufungwa imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20. Bagenzi babo 19 na bo bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka 20 n’itatu.
Ku mpande zose zaburanaga haba abaregwa, abaregera indishyi n’Ubushinjacyaha bahawe iminsi 30 yo kujurira ku bataranyuzwe, iyo minsi ikaba yarangiye kuri uyu wa Gatatu.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwamaze kujuririra urubanza rwose kuko hari imwe mu myanzuro yafashwe itarabunyuze.
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko 13 mu bahamijwe ibyaha na bo bajuririye ibihano bahawe mu gihe 74 mu bari bararegeye indishyi na bo batishimiye izo bahawe, bakajurira.
Ubusanzwe abantu 94 ni bo bari baregeye urukiko basaba indishyi z’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ariko abo urukiko rwazemereye ni bake, hari n’abagiye bahabwa atandukanye n’ayo bari basabye.
Amakuru yizewe IGIHE yabonye ni uko Paul Rusesabagina atigeze ajuririra igihano cy’imyaka 25 yahawe dore ko yakatiwe yaramaze kwivana mu rubanza, avuga ko atizeye guhabwa ubutabera.
Paul Rusesabagina na bagenzi be baregwaga ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, byaguyemo ubuzima bw’inzirakarengane icyenda, abandi barakomereka bibaviramo ubumuga budakira. Ibi bitero byabaye hagati ya 2018 na 2019 byanasahuriwemo imitungo myinshi, indi irangizwa.
Ku wa 26 Mutarama 2021 ni bwo bwa mbere urubanza rwaburanishijwe, nyuma yo guhuza dosiye z’abaregwa bose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!