00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 13 barajuriye mu rubanza rwa Rusesabagina, 74 basaba indishyi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 October 2021 saa 05:30
Yasuwe :

Abantu 13 muri 21 baregwa mu rubanza rurimo na Paul Rusesabagina bajuririye umwanzuro uherutse gufatwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, nyuma yo kubahamya ibyaha birimo iby’iterabwoba.

Tariki 20 Nzeri ni bwo urukiko rwasomye umwanzuro, aho Paul Rusesabagina wari uyoboye Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN yakatiwe gufungwa imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20. Bagenzi babo 19 na bo bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka 20 n’itatu.

Ku mpande zose zaburanaga haba abaregwa, abaregera indishyi n’Ubushinjacyaha bahawe iminsi 30 yo kujurira ku bataranyuzwe, iyo minsi ikaba yarangiye kuri uyu wa Gatatu.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwamaze kujuririra urubanza rwose kuko hari imwe mu myanzuro yafashwe itarabunyuze.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko 13 mu bahamijwe ibyaha na bo bajuririye ibihano bahawe mu gihe 74 mu bari bararegeye indishyi na bo batishimiye izo bahawe, bakajurira.

Ubusanzwe abantu 94 ni bo bari baregeye urukiko basaba indishyi z’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ariko abo urukiko rwazemereye ni bake, hari n’abagiye bahabwa atandukanye n’ayo bari basabye.

Amakuru yizewe IGIHE yabonye ni uko Paul Rusesabagina atigeze ajuririra igihano cy’imyaka 25 yahawe dore ko yakatiwe yaramaze kwivana mu rubanza, avuga ko atizeye guhabwa ubutabera.

Paul Rusesabagina na bagenzi be baregwaga ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, byaguyemo ubuzima bw’inzirakarengane icyenda, abandi barakomereka bibaviramo ubumuga budakira. Ibi bitero byabaye hagati ya 2018 na 2019 byanasahuriwemo imitungo myinshi, indi irangizwa.

Ku wa 26 Mutarama 2021 ni bwo bwa mbere urubanza rwaburanishijwe, nyuma yo guhuza dosiye z’abaregwa bose.

Inkuru bijyanye: Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, ’Sankara’ ahabwa 20- Uko isomwa ry’urubanza ryagenze (Video)

Abantu 13 mu baregwaga hamwe na Rusesabagina bajuririye urukiko binubira ibihano bahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .