00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 9 barimo abayobozi ba ADEPR muri Uganda, bagejejwe mu Rwanda ari ibisenzegeri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 April 2021 saa 05:16
Yasuwe :

Abanyarwanda icyenda barimo umugore umwe n’abari abayobozi ba ADEPR muri Uganda bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda, bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare, bataka ububabare buturutse ku iyicarubozo bakorewe bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Aba baturage bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021.

Abazanywe abenshi bari bafungiwe Gereza ya Mbuya no mu mabohero y’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare, CMI. Bose bahuriza ku kuba bafatwaga nabi, bagakubitwa, bakarazwa mu mazi babwirwa ko impamvu bakorerwa ibyo ari uko ari ba maneko b’u Rwanda.

Twagirimana Antoine uturuka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama, yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2019 yoherejwe n’itorero rye rya ADEPR kugira ngo ahugure Abapasiteri.

Ati “Bafunze umupaka ndiyo n’abo nigishije babonye impamyabushobozi. Tariki 24 Mutarama 2021 nari nagiye mu ivugabutumwa, byabaye ngombwa ko haba Inteko rusange abashumba bandi bantora nk’Umuvugizi wabo muri Uganda. Ubwo rero najyaga ku murimo w’Imana, baraje mu rugo bambuze bafata umwana wanjye baramuhondagura baramutwara."

Twagirimana yavuze ko kuva icyo gihe yakomeje gushakisha umwana we aza kumenya ko afungiye i Mbuya.

Yaje kujyayo agezeyo nawe baramufunga bamubwira ko ari maneko w’u Rwanda, yavuze ko bamubwiye ko ngo amaturo yose batura ayohereza mu Rwanda kugira ngo azarufashe mu gutera Uganda.

Ati "Icyo nazize ngo nagiyeyo kuneka Uganda noherejwe n’u Rwanda, badufungiye aho i Mbuya tubaho nabi, inkoni ntizabura n’ubu dusizeyo abapasiteri bacu babiri, twagiraga kuryama nabi, tugakubitwa mbere yo kunzana banabanje kundaza mu musarani."
Twagirimana yavuze ko muri iki gihugu ahasize umugore n’abana be bane undi umwe ufite imyaka 20 akaba yazanye nawe aho ngo kuva mu mpera za Mutarama yari agifunze.

Uyu mugabo yagiriye inama abanyarwanda bashaka kujya muri Uganda kuba babyihoreye ngo kuko ubuzima bwaho buri gusharira ku munyarwanda.

Ati " Ubundi ubuzima ntibwari bubi ariko kubera urugomo rukorerwa abanyarwanda no kubafunga bwabaye bubi."

Bishop Nyirimpeta Anastase wageze muri Uganda mu 2011, ni umwe mu bagaruwe mu Rwanda. Yagiye muri iki gihugu ajyanywe n’abantu yajyaga asengera, agezeyo akomeza umurimo w’ivugabutumwa yubakayo insengero zigera kuri 54.

Yavuze ko yafashwe tariki ya 31 Ugushyingo 2020 ubwo yaterwaga n’abo mu nzego z’umutekano bagera kuri 12 buriye ku rwego ubundi bakica inzugi.

Ati "Bahise banyambika ikigofero ku buryo ntareba, banyambika amapingu ubundi baranjyana nyuma naje kumenya ko ari muri CMI i Mbuya, narayemo n’umuhungu wanjye nubwo tutaraye hamwe, bucyeye baraje bansubiza iwanjye barasaka bansaba kugaragaza imbunda nahawe na Kagame ngo mpe abakirisitu banjye."

Nyirimpeta yavuze ko bamuhondaguye bamutegeka kugaragaza izo mbunda nyuma batangira no kumwaka ibyangombwa bya ADEPR kugira ngo babihe Umunya-Uganda ngo ariwe uyiyobora.

Yavuze ko mu byo yashinjwaga harimo gutora Itegeko Nshinga rigumisha Perezida Kagame ku butegetsi, akanashinjwa kuba ngo yarapakiraga abaturage mu modoka bakajya gutora.

Ati "Icya kabiri banshinjaga kujya kuri ambasade, bakanshinja kuba maneko wa Perezida Kagame ngo hari amafaranga ajya ampa, ikindi bakanshinja ko ngo Abagande najyaga nzana mu biterane mu Rwanda ko batagarukaga ahubwo babicaga, icya gatanu nkanashinjwa abantu bose bazaga muri Uganda ko nabashyiraga hirya no hino nk’intasi z’u Rwanda mbita abapasiteri n’abakirisitu."

Bose uko ari icyenda bagarutse mu Rwanda bataka ububabare umubiri wose kubera iyicarubozo bakorewe

Muri gereza habera icengezamatwara ryo kwinjira muri RNC ya Kayumba Nyamwasa

Nyirimpeta yavuze ko muri gereza zo muri iki gihugu zikunze gufungirwamo abanyarwanda baba bafatiwe hirya no hino muri Uganda, hari ababa bafunze bakora icengezamatwara rihatira abantu kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa.

Ati "Hari nk’abantu bazaga bakamara icyumweru kimwe bagataha undi umazemo amezi abiri atatu akagusigamo, hari n’abatubwiraga ko babafashe bafite n’amakarita ya Kayumba bakadusaba kujya tuvuga ko natwe tuzamuyoboka ngo bazaturekura, njye nkababwira ko ndi Bishop ntajya mu mashyaka."

Nyirimpeta yavuze ko yabonanye na Abel Kandiho ukuriye CMI muri Uganda ari kumwe na Charlotte Mukankusi bakamutuka bamubwira ko ari ikigoryi kuba akorana na Perezida Kagame.

Mukankusi ngo yamubwiye ko niyemera bagakorana abana be bazabaho neza n’insengero ze zigakomeza gukora neza nta kibazo.

Nyirimpeta yavuze ko yabajijwe inshuro zigera mu icyenda uburyo akorana n’u Rwanda akabahakanira bakanga kwemera ndetse ngo bageze n’aho bamubwira ko Ambasade imuha amafaranga mu ntoki.

Yavuze ko mu iyicarubozo yakorewe harimo kuba yaravunwe akaboko, ibisebe byanze gukira ku kibuno kubera inkoni, kwangirika ibirenge kubera insinga z’amashanyarazi yakubitwaga, kuvunwa amavi ndetse akanakurizamo kurwara igifu n’umuvuduko w’amaraso.

Imitungo myinshi ayisize muri Uganda

Nyirimpeta yavuze ko imitungo ye yose yayisize muri Uganda irimo imodoka, ibibanza bine, insengero 54, inzu nziza yari ari kubaka, ngo kuko ibyangombwa byose yabyambuwe bakabisigarana. Kuri konti ye ngo yari afiteho agera kuri miliyoni eshanu z’amashilingi nayo arafatirwa.

Mu butumwa yageneye abanyarwanda bagikeneye kujya muri Uganda, yababwiye ko ngo ingaruka zizababaho zose bazazirengera ngo kuko n’abavukiyeyo bari gukubitwa bagafungwa ubundi bakoherezwa mu Rwanda ari intere.

Yavuze ko abatotezwa akenshi usanga ari umunyarwanda utangiye kuzamuka mu mikoro, bakamushinja gukorana n’u Rwanda.

Yasabye leta y’u Rwanda kumufasha umuryango we ukava muri iki gihugu ngo kuko atewe impungenge n’ukuntu ubayeho ngo kuko atizeye umutekano wawo.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo ry’inkazi bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyobora umutwe wa RNC kugira ngo barekuwe, abanze bakagirirwa nabi.

U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hafi ine ntacyo biratanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .