00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abe biciwe mu maso ye: Ubuhamya bw’uwagaruriwe icyizere na RDF nyuma yo kujujubywa i Cabo Delgado (Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 August 2021 saa 06:34
Yasuwe :

Abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bamaze igihe mu buzima busharira bwatewe n’intambara z’imitwe y’iterabwoba yaguyemo benshi.

Kuva mu 2017, abantu bagera ku 820.000 bavuye mu byabo muri Mozambique mu gihe ababarirwa mu 3.000 bishwe, umubare munini wabo ni uw’abaciwe imitwe.

Umuryango wa Kwajime Samuel ufite abana babiri b’impanga uri mu bagizweho ingaruka n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba, abatuye aka gace bavuga ko byagabwe n’abarwanyi ba Al-Shabaab.

Uyu mugabo w’imyaka 30 yageze kuri gakondo ye muri Palma avuye mu Karere ka Nangade mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, aho yari yarahungiye.

Imibare yo mu 2015 yerekana ko Nangade yari ituwe n’abaturage 71.588 ku buso bwa kilometero kare 3,005. Benshi muri bo, barimo abo bari baturanye n’abo mu muryango we bavuye mu byabo.

Ubwo baterwaga, yahise ahungira mu gace ka Matapata ariko naho ntiyahabonera amahoro.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE yavuze inzira y’ubunyereri yanyuzemo kugeza ashoboye guhunga inyeshyamba zahigaga ubuzima bwe.

Yagize ati “Nageze Matapata na ho bakomeza kuduhiga mu mashyamba. Abagabo iyo badufataga baratwicaga. Naje kuhava njya kwihisha mu ishyamba. Bo [abarwanyi] bakunda cyane ahantu hari amazi, kuko bazi ko ari ho bacungira abaturage bajya kuvoma n’abajya mu mirima.’’

  Al-Shabaab yari yarigaruriye Palma, kuramuka byari ah’Imana

Umunsi umwe muri Kamena 2021 ni bwo Kwajime yabonye n’amaso ye abarwanyi ba Al-Shabaab bari mu gace yari atuyemo i Palma.

Yavuze ko bahageraga buri munsi ndetse hari n’uwo batwayeho abo mu muryango we.

Ati “Abantu bose baragiye. Umunsi umwe muri Kamena uyu mwaka baraje mu ijoro bafata umuvandimwe baramwica, umugore we n’abana babo barabajyana.’’

Muri aka gace ka Palma, ni ho Al-Shabaab yari ifite ibirindiro yisuganyirizagamo kugira ngo itere abaturage.

Ati “Aha hari inkambi yabo, bajyaga gusahura ibintu mu nzu z’abaturage, bimwe bakabijyana, ibindi bakabijugunya mu mashyamba.’’

Yasobanuye ko igihe cyageze icyizere bakagitakaza kuko iyo babonaga Al-Shabaab bahitaga bata ibyo bafite bakiruka.

Ati “Iyo wahuraga na bo ufite nk’umufuka w’ibyo kurya wahitaga uwuta hasi, na bo ntacyo basigaga. Ubwo batugeragaho bari barindwi, batwaye isabune, injugu, ifu y’imyumbati, amasamaki, byose barabijyana bajya kubirya. Twe baraturetse. Iyo basanze hari imyumbati yatangiye kumuka, bahita bayijyana.’’

Yavuze ko iyo wabaga ukibakubita amaso wafataga icyemezo cyo kwiruka no gukiza amagara yawe.

Ati “Ntushobora kubahanga amaso ngo murebane, iyo bakubonye bahita bagufata, bakagutera icyuma. Ariko iyo ugize amahirwe ukababonera kure, uriruka. Sinavuga ko nzi amasura yabo, kuko badusanze turi kurya. Njye na bagenzi banjye twahise twiruka, turihisha mu bihuru ariko kuko bari bafite imbunda ntibashobora kuhanyura ngo badukurikira, tubacika dutyo.’’

Yasobanuye ko icyo gihe basubiye mu rugo bagasanga ibintu byose babijyanye.

Yakomeje ati “Al-Shabaab bishe abantu benshi hano, bamaraga nk’amezi abiri bagahamagara ingabo za Leta ko intambara yarangiye. Ubwo abaturage bamaraga guhabwa ibyo kurya nk’ibigori, umuceri n’amavuta, nka nyuma y’iminsi ibiri bagahita bagaruka. N’ubu iyo muduhamagaye ngo tuze tuba dufite icyizere gike, dukeka ko [ari bya bindi] tugiye gupfa.’’

Al-Shabaab ubwo yatangiraga ubwicanyi muri Mocímboa da Praia yakoreshaga imipanga, nyuma abo barwanyi baza kubona imbunda batangira kuzikoresha, bituma n’ubwirinzi kuri wa muturage washoboraga kwiruka ahunga ufite umupanga, iyo abigerageje ku witwaje intwaro ahita araswa.

  RDF yabaye inshungu, ubu agahenge kongeye kuboneka

Nyuma y’iminsi itatu, Agace ka Palma kabohojwe, abaturage batangiye kongera kugarura icyizere.

Kwajime yakomeje ati “Twumvise ko hari abasirikare bavuye mu Rwanda, baduha icyizere. Baraduhamagara bati ‘nimugaruke muture kuko kuba duhari twenyine ntibyumvikana, bagomba kubana n’abaturage.’’’

Yasobanuye ko kuva mu ishyamba “ugasubira Palma, ni ingenzi cyane. Nta muntu wageraga hano; nta wari ufite icyizere ko azongera kuhagera. Kongera kuhagera birashimishije.’’

Amakuru y’uko agahenge kongeye kuboneka yabasanze mu gace ka Quitunda, ahari inkambi icumbikiye abavanywe mu byabo.

Ati “Abo bantu bafite icyizere, iyo ufite umwumbati wawe urawanika, ubona indagara, isabune, ukaba wanarya. Turashima ko mwahageze; n’abarwanyi bavugaga ko ingabo zacu zidashoboye, zitinya. Zikigamba ko zo zifite imbaraga.’’

Iyo abara inkuru, mu maso ubona yuzuye agahinda k’ibyo yanyuzemo ariko akikomeza bimwe bya kigabo.

IGIHE yamuherekeje kugera iwe mu rugo; aho yari atuye ubu ni mu matongo. Inyubako ye n’izo mu muryango we zarasenywe.

Yatangiye gukora isuku arimo gukubura imbere y’inzu ye, ahari hamaze kumera ibyatsi byinshi kubera igihe kinini nta bahatuye. Ntarabasha gusubirana n’umuryango we ariko wumva yatangiye kwizera ko ibintu biri gusubira ku murongo.

Nubwo bimeze bityo ariko icyizere kigenda kigaruka buhoro buhoro, ndetse abaturage bo muri Mozambique bashima ko ingabo za RDF zashyize imbaraga mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

Ati “Iyo hari amahoro gutya, biba bishimishije kuko nta wishimira kujya mu mashyamba, ntushobora no kwanika imyumbati yawe kuko umutima ntuba uri hamwe. Ntibanemera ko abantu bahinga, kuko uba utazi n’igihe intambara izarangirira. Aho murahava mukajya ahandi hantu.

Muri Mozambique abasirikare n’abapolisi 1000 b’u Rwanda ni bo boherejweyo muri Nyakanga 2021, ndetse imirimo y’amaboko yabo yatangiye gutanga umusaruro.

Kwajime Samuel ni umwe mu bagizweho ingaruka n'ibitero byagabwe mu Ntara ya Cabo Delgado, ubu afite icyizere ko ubuzima bugiye kongera kumera neza
Uduce tumaze kwirukanwamo abarwanyi duhita dukazwamo umutekano ucungwa na Polisi y'u Rwanda
Utu duce turimo ahari haragizwe ibirindiro by'abarwanyi, hamaze igihe nta baturage bahakandagiza ikirenge
Abaturage bo muri aka gace ntibarotaga kuzongera kuhagaruka hari umutuzo
Yavuze ko nyinshi mu nzu zangijwe n'abarwanyi. Nyuma yo kugaruka iwe yatangiye gukora isuku arimo no gukubura imbere ku mbuga yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .