00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agatereranzamba mu irangizwa ry’imanza z’imitungo zaciwe n’Inkiko Gacaca

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 December 2021 saa 11:32
Yasuwe :

Imyaka igiye gushira ari icumi Inkiko Gacaca zishoje imirimo zari zimazemo imyaka icumi yo kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hatekerejwe uburyo bwo gutanga ubutabera ku bayirokotse no gukurikirana abayigizemo uruhare, ari nabwo hatekerejwe Inkiko Gacaca.

Ni inkiko zatangiye imirimo yazo mu 2002, ziyisoza mu 2012, aho imibare ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko zari zimaze guca imanza zigera kuri miliyoni ebyiri, zirimo iz’imitungo zigera kuri 1 266 632.

Minisiteri y’Ubutabera yateganyaga ko izo manza zose zagombaga kurangizwa guhera mu mwaka wa 2010, gusa byageze mu mpera za 2019, hakiri izisaga ibihumbi 52.

Mu mbogamizi zatumye izi manza zitarangizwa nk’uko amategeko abiteganya harimo abagomba kwishyura babuze ubwishyu no kuba abagomba kwishyura baragiye bananirwa kumvikana n’abo bahemukiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubusanzwe kurangiza imanza bikorwa n’Abahesha b’Inkiko b’umwuga bakorera mu rugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bigenga, ariko bakagengwa na Minisiteri y’Ubutabera.

Hari kandi Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga, aho abenshi usanga ari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari, Umurenge ndetse n’Akarere.

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Munyaneza Valerien, avuga ko mu biganiro bagiranye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bari basabye ko abayobozi b’inzego z’ibanze aribo bajya barangiza izi manza.

Mu kiganiro Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Mbere, Me Munyaneza yagize ati “Twari twifuje ko izi manza zarangizwa n’abayobozi b’ibanze kubera ko bo nta gihembo cy’umuhesha w’inkiko basaba.”

Itegeko riteganya ko Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga agomba guhembwa amafaranga atari munsi y’ibihumbi 300Frw.

Ni mu gihe usanga abenshi mu batsinzwe muri Gacaca bagomba kwishyura indishyi usanga nta bushobozi, ku buryo uwo muturage atapfa kubona n’ibihumbi 100Frw.

Ikoranabuhanga ryabaye imbogamizi aho kuzana ibisubizo….

Muri Gicurasi 2021, nibwo hasohotse itegeko rivuga ko imanza n’inyandiko mpesha zose zigomba kurangizwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kwinjira muri iryo koranabuhanga bisaba amafaranga ku buryo niba hari aho ugeze bakagusaba gushyiramo itangazo bidashoboka kuharenga utarishyizemo.

Nk’urugero rw’itangazo ryo kurangiza urubanza, itegeko rivuga ko rinyuzwa kuri Radio cyangwa igitangazamakuru cyandika kuri Internet. Ibi byose bikorwa hishyuwe amafaranga.

Me Munyaneza ati “Ugasanga ayo mafaranga agomba gutangwa n’umuntu watsinze ariko akazayasubizwa, iyo urubanza rurangijwe, iyo ubirebye rero usanga imanza zishobora kurangizwa ari izirimo amafaranga menshi ku buryo zahabwa abo bahesha b’inkiko b’umwuga bagakoresha iryo koranabuhanga.”

Yakomeje agira ati “Cyane ko nk’abayobozi b’inzego z’ibanze kubera ko atari ko kazi kabo k’ibanze, ntabwo babigira ibyihutirwa cyangwa ugasanga bamwe batazi no gukoresha iryo koranabuhanga, nibyo usanga muri iyi minsi arizo mbogamizi zituma izo manza zitarangizwa.”

Me Munyaneza avuga kandi ko nk’uko imanza z’Inkiko Gacaca zaciwe mu buryo budasanzwe ari nako bagiye bagerageza kubikora mu irangizwa ryazo.

Ati “Twahuzaga abaturage, niba yaramutsinze agomba kumwishyuza ibihumbi 100Frw, akaba yamuhingira nk’inshuro 20 tukanzura ko urubanza rurangijwe. Niba yamuha ihene cyangwa inka bakumvikana tukandika ko urubanza rurangijwe.”

Yakomeje agira ati “Ariko mu buryo bw’ikoranabuhanga ntabwo wabona aho ushyira utwo tuntu kugira ngo urubanza rurangizwe. Twari twasabye ko izo manza zarangizwa mu buryo bwihariye hatifashishijwe ikoranabuhanga.”

Imibare yo muri Kamena 2019, yagaragazaga ko mu bibazo by’ingutu bibangamiye irangizwa ry’izo manza, ku isonga hari icy’amarangizarubanza adafite kashe mpuruza angana na 33 035, Imanza 12 037 z’abishyuzwa ariko bakaba badafite ubwishyu ndetse n’izindi 3 556 z’abishyuzwa ariko batakiriho.

Ku rundi ruhande ariko hari ibice by’igihugu byashyize imbaraga mu kurangiza izi manza aho nko mu karere ka Kamonyi mu manza zirenga ibihumbi 52 zagombaga kurangizwa, byageze mu Ukwakira 2021, hasigaye esheshatu gusa.

Hari imanza zisaga ibihumbi 50 zaciwe n'Inkiko Gacaca zitararangizwa
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Munyaneza Valerien yavuze ko hakiri imbogamizi mu kurangiza imanza zaciwe n'Inkiko Gacaca

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .