00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakora mu mahoteli biyemeje kurwanya uwakongera kubiba amacakubiri mu Banyarwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 19 April 2024 saa 03:48
Yasuwe :

Abakora imirimo itandukanye muri hoteli, restaurants n’utubari basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basabwa kubiba urukundo mu bato kugira ngo bazakure batarangwaho amacakubiri.

Abahagarariye amahuriro y’abakora muri serivisi z’amahoteli ku Isi, muri Afurika no mu Rwanda muri Rusange bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 16 Mata 2024.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abakozi bakora muri hoteli, restaurants n’utubari, (SYNHOREB) Flora Nyiratsinda, yatangaje ko bahisemo kujyana abakozi bo mu mahoteli ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugira ngo bashobore kwirebera banasobanurirwe amateka nyakuri yaranze u Rwanda.

Ati “Abakozi bo mu mahoteli benshi baracyari bato, kubazana ku Rwibutso rwa Jenoside bituma bamenya amateka yabaye bataravuka. Tuba tugira ngo bamenye aho byapfiriye n’aho igihugu cyazukiye, babyumvaga mu magambo ariko baje barabyibonera barasobanurirwa.”

“Tubashishikariza kwibuka ibyabaye bagaharanira gusigasira ibyagezweho kugira ngo u Rwanda rwacu rutere imbere…buri muntu wese mu rwego arimo ahagararire Abanyarwanda bose bityo Jenoside ntizongere ukundi, tureme urukundo mu bana bato, bazakure nta bintu by’amacakubiri bafite.”

Yavuze ko bategereje ko haza n’abayobozi b’amahuriro y’abakora mu mahoteli ku Isi kugira ngo bazajye batanga ubuhamya ku bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twifuza ko n’abanyamahanga bajya bamenya ibyabereye mu gihugu cyacu, abapfobya Jenoside bakagira umuntu ubaha ubuhamya bw’ibyo yiboneye”

Umuyobozi Uhagarariye Sendika z’abakozi b’amahoteli mu bijyanye n’ibiribwa n’ubuhinzi ku Isi, Jeffrey Boyd yagaragaje ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ateye ubwoba ariko ko igishimishije ari uburyo igihugu cyiyubatse.

Ati “Ni amateka ababaje ariko anatangaje kuko hari bamwe bahisemo guhagarara barwanira igihugu baharanira amahoro. Ni iby’agaciro kubona igihugu gifata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gishobora gukomeza gushaka inzira yo kwiyubaka ni ibintu biteye ishema.”

Yasabye abakora muri izi serivisi guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ku Isi hose.

Uwitonze Innocent yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kuko yari ishyigikiwe n’ubutegetsi bwari buyoboye u Rwanda muri icyo gihe hamwe n’abafatanyabikorwa bayo ariko ingabo zari iza RPA zarwanye urugamba amanywa n’ijoro zikayihagarika.

Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiye kuwa 7 Mata bikazamara iminsi 100.

Umunyamabanga Mukuru wa SYNHOREB, Flora Nyiratsinda yavuze ko bashishikariza abakozi gusigasira ibyagezweho
Abakozi bo muri hoteli na restaurents bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .