00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu ba kaminuza bafite PhD bikubye hafi kabiri mu myaka itanu ishize

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 18 April 2024 saa 01:26
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko umubare w’abarimu bigisha muri kaminuza mu Rwanda biyongereye bagera ku 4374, abafite impamyabumenyi y’ikirenga bagera ku 1105 bavuye kuri 687 mu mwaka wa 2018.

Amashuri makuru na za Kaminuza abarizwa mu Rwanda ni 35 harimo 31 yigenga n’ane ya Leta.

Aya mashuri yagiye yiyongera uko kimyaka igeda, ari na ko umubare w’abarimu bigisha muri kaminuza wagiye wiyongera.

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 18 Mata 2024, yagaragaje ko uru rwego rwateye imbere kuko imibare y’abanyeshuri biga muri aya mashuri yiyongereye aho bageze ku bihumbi 106.

Umubare w’abarimu wariyongereye uva ku 3.997 mu 2017 ugera kuri 4.374 mu mwaka wa 2023.

Ati “By’umwihariko umubare w’abarimu bafite impamyabushobozi y’ikirenga bavuye kuri 687, ubu dufite abarimu bafite impamyabushobozi y’ikirenga 1105.”

Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko mu gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na za kaminuza hashyizweho ibigo by’icyitegererezo, ku buryo muri Kaminuza y’u Rwanda gusa hari ibigo birenga 10.

Abarimu ba UR bafite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Professorat biyongereye ku rugero rwa 90% mu gihe abafite impamyabumenyi y’ikirenga PhD biyongereye ku ijanisha rya 90%.

Magingo aya Kaminuza y’u Rwanda ifite abarimu n’abandi bakozi bafasha mu kwigisha 2065, n’abanyeshuri 31.213.

UR ivuga ko buri myaka itatu abakozi bayo bagomba kujya bongera ubumenyi kugira ngo abigisha n’ubushakashatsi bakora birusheho kujya ku rwego mpuzamahanga.

Umubare w’abanyeshuri biga muri za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda bavuye kuri 75.713 mu mwaka wa 2017/2018 ugera kuri 106.129 mu 2022/2023.

Magingo aya 57.49% by’ingengo y’imari ya UR ikomoka kuri Leta, mu gihe 24.7% ava mu bikorwa by’iterambere bya kaminuza na ho 17.8% bikava mu bandi bafatanyabikorwa.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko Guverinoma ikomeje gukora ibishoboka byose mu guteza imbere uburezi
Abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ubwo bari bakurikiye Minisitiri w'Intebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .