00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Ndamage yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 March 2024 saa 03:02
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Donath Ndamage, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado mu butumwa bwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bimaze igihe byaribasiye iyi ntara.

Uru ruzinduko rwa Ambasaderi Donath Ndamage rwabaye ku wa Gatatu tariki 27 Werurwe mu 2024. Intego yarwo kwari ukugirana ibiganiro n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa ndetse no kureba uko ibijyanye no kugarura umutekano bihagaze muri Cabo Delgado.

Ambasaderi Ndamage yashimye intambwe inzego z’umutekano zimaze gutera mu kugarura amahoro muri iyi ntara kuva zakoherezwa mu butumwa.

Yazijeje ubuvugizi mu bya dipolomasi n’ubufatanye kugira ngo ubu butumwa n’inshingano inzego z’umutekano z’u Rwanda zibufitemo birusheho kugenda neza.

Kuva mu 2017, umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wayogoje umutekano muri Cabo Delgado, bituma abantu benshi bahasiga ubuzima, abandi bava mu byabo kugeza muri Nyakanga 2021 ubwo Ingabo z’u Rwanda zajyagayo zikahagarura ituze, ubuzima bukongera gusubira ku murongo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Donath Ndamage, yakiriwe na Gen Maj Alex Kagame, ukuriye ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado
Intego y’uru ruzinduko rwa Ambasaderi Donath Ndamage kwari ukugirana ibiganiro n’inzego z’umutekano z’u Rwanda no kureba uko ibijyanye no kugarura umutekano bihagaze muri Cabo Delgado
Ambasaderi Donath Ndamage yijeje inzego z’umutekano z’u Rwanda ubuvugizi mu bya dipolomasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .