Uru ruzinduko rwa Ambasaderi Donath Ndamage rwabaye ku wa Gatatu tariki 27 Werurwe mu 2024. Intego yarwo kwari ukugirana ibiganiro n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa ndetse no kureba uko ibijyanye no kugarura umutekano bihagaze muri Cabo Delgado.
Ambasaderi Ndamage yashimye intambwe inzego z’umutekano zimaze gutera mu kugarura amahoro muri iyi ntara kuva zakoherezwa mu butumwa.
Yazijeje ubuvugizi mu bya dipolomasi n’ubufatanye kugira ngo ubu butumwa n’inshingano inzego z’umutekano z’u Rwanda zibufitemo birusheho kugenda neza.
Kuva mu 2017, umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wayogoje umutekano muri Cabo Delgado, bituma abantu benshi bahasiga ubuzima, abandi bava mu byabo kugeza muri Nyakanga 2021 ubwo Ingabo z’u Rwanda zajyagayo zikahagarura ituze, ubuzima bukongera gusubira ku murongo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!