00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamutemye ijosi, yomorwa n’ipusi: Ubuhamya bwa Mukarubuga uri muri bake barokokeye i Mwulire (Video)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 April 2024 saa 11:19
Yasuwe :

Mukarubuga Egidie ni umugore ufite abana batanu warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Mwulire, umwe mu yiciweho abantu benshi cyane tariki ya 18 Mata bigizwemo uruhare n’abasirikare barindaga Habyarimana bitabajwe mu gufasha Interahamwe.

Ubusanzwe Mukarubuga yavukiye muri Segiteri yitwaga Nawe muri Komini Bicumbi yategekagwa na Semanza Laurent uri mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukarubuga avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi iwabo bari abana icyenda. Jenoside itagiye ngo barahunze nk’abandi banyarwanda, bahungira i Mwulire ahari harakozwe inkambi y’Abatutsi kuko hahungiye abantu benshi cyane bagiye baturuka mu ma Segiteri atadukanye arimo nka Gahengeri, Rubona, Mabare n’ahandi henshi.

Uko kuhashinga inkambi byari ukubafasha kwirwanaho bishyize hamwe. Buri munsi ngo baterwaga n’ibitero bitandukanye bakarwana nabyo rimwe na rimwe bakabitsinsura bikagenda.

Ati “ Abagabo bari bari hano bafataga imyambi bakajya kurwana natwe abana n’abagore tukabashyira amabuye, nuko twirwanagaho Abatutsi bari bari hano bagerageje kwirwanaho bishoboka, twirukana ibitero byinshi kugeza ubwo ku munota wa nyuma inkambi yacu yasenywe n’igitero cy’abarindaga Perezida Habyarimana.”

Mukarubuga yavuze ko tariki ya 18 Mata ari itariki atazibagirwa kuko Interahamwe zagiye guhuruza aba basirikare bababwira ko kuri uwo musozi wa Mwulire hatahungiye Abatutsi gusa harimo n’inyenzi nyinshi, akaba ariyo mpamvu byabananiye kubica.

Ati “ Kuri iyo tariki ya 18 Mata nibwo inkambi yacu bayisenye hicwa abatutsi benshi cyane, abandi bagenda biruka bahunga. Njye naje gusigara aho njye na Mama wanjye n’abandi bantu benshi, ibikomere nari mfite ntabwo byanyemereraga kwiruka.”

“Nabaye aho ngaho n’izindi nkomere nyinshi biza kugera ku mugoroba abo twari kumwe bakomeretse turisuganya turavuga tuti reka tuve muri iyo nkambi ngo bataza kugaruka kutwica.”

Mukarubuga avuga ko bimukiye ku ruhande gato mu nzu y’umusaza wari uhatuye. Tariki ya 20 Mata ngo Interahamwe zagarutse kureba abantu batari bapfa, babasaba amafaranga kugira ngo batabica, bamwe mu bari bayafite ngo barayatanze abandi batanga imyenda bari bafite kugira ngo batabica.

Tariki ya 21 Mata Interahamwe zaragarutse zirara muri za nkomere barazica kuko bumvaga ko Inkotanyi ziri hafi cyane, kuri uwo munsi ngo nawe barongeye baramutemagura cyane ariko ntiyapfa.

Tariki ya 22 Mata ngo barongeye baragaruka bagenda bareba ugifitemo akuka bakamwica ari nako izo Nterahamwe zihunga kuko zavugaga ko Inkotanyi zahageze.

Yavuze ko zaje kubona ko agifite akuka barongera bamutema ku ijosi bwa gatatu ku buryo basize risa n’irinagana. Mukarubuga avuga ko mu muryango we yapfushijemo abo bavukanaga batanu [muri barindwi] kongeraho ababyeyi be babiri n’abandi benshi bo mu muryango we.

Yavuze ko yakomeje kuryama mu mirambo myinshi hanze irimo abavandimwe be na Mama we, yafashe umwanzuro wo kwikurura buhoro akinjira mu nzu ahari hari imirambo myinshi mu rwego rwo guhunga Interahamwe ngo zitazongera kuza zikamutema bwa kane.

Ati “ Nafataga umurambo nkawisegura kuko ijosi ryanjye ntiryageraga hasi bari bararitemye, rero umurambo umwe nawegamagaho undi nkawuryamira. Numvaga nta muntu ukibaho mu gihugu kuko nabonaga abantu bose barabishe, numvaga nzaryama aho mpaka nkipfira.”

Uko yomowe n’ipusi

Mukarubuga avuga ko ubwo yari amaze igihe kinini muri iyo mirambo atabasha kweguka yagiye kubona abona agapusi gaturutse hanze karaza karenga imirambo yose karaza kamugeraho, akaboko kamwe ke bari baragakubise agahiri bitaga ntampongano kuburyo atabashaga kukegura, agakoresha akaboko kamwe akigizayo ntikagende.

Ati “ Hari hari imirambo myinshi kuburyo kari kuyirya kagahaga ariko karayanze gakomeza kungendaho. Agapusi karaje nakareba nkabona kagiye kunkuramo ijisho, numva ntangiye kwiheba mu kuka gake nari mfite.”

“Nkavuga nti noneho akanjye karashobotse ipusi igiye kunkuramo amaso ndeba! numva ko ibyanjye birangiye. Mu gihe nkitekereza ibyo agatotsi karaje numva nshaka gusinzira kuko sinarimperutse gusinzira.”

Yavuze ko nubwo yari amerewe nabi ariko yumvaga agishaka kubaho, ibitotsi byamufashe ipusi ikiri aho ngaho yanze kugenda, aza gusinzira. Mbere yo gusinzira yizengurukijeho akenda gato yari afite akazengurutsa muri bya bikomere kugira ngo kamurye ahandi katamuriye mu bisebe.

Ati “ Negamiye za ntumbi ku buryo imwe narayegamiye irapfumuka kuko imibiri yabo yose yari yaraboze kuko yari imaze iminsi. Narirambitse ndasinzira cyane mera nk’umuntu upfuye, nkavuga ngo ipusi nindya ntakundi. Narasinziriye ka gapusi karaza kajya muri ka gatenge karagashwanyaguza kajya muri bya bisebe byanjye byari byaraboze harumiyemo imisatsi n’amaraso karabishwanyaguje karabyoza umwanda wose ushiramo.”

Mukarubuga avuga ko ibisebe byose kabirigase biromoka ka kaboko katakoraga yakangutse asanga kabyimbutse kuko amaraso yari abyimbyemo gasa n’akakubisemo urwara akava akaboko karoroha cyane. Ubwo yakangukaga yasanze ako gapusi karyamye aho yinyeganyeje asanga ni muzima, ya masazi yose yarekuye kuburyo yumvaga aruhutse muri we.

Mukarubuga yavuze ko yahise atangira gutekereza neza muri we atangira gushaka uko yava aho ngaho, yavuze ko yagiye arenga iyo mirambo gahoro gahoro ashaka uko yasubira ku matongo y’iwabo, yahuye n’Interahamwe imwe yanga kumwica ahubwo imwigambaho ko baherutse kwica se.

Iyo nterahamwe ngo yamugiriye inama yo kujya i Rwamagana ngo kuko ariho abandi bahungiye basanzeyo Inkotanyi. Yafashe inzira agenda gake gake afata umuhanda ujya muri Rwamagana aza gusanganirwa n’umukecuru wari umuzi wari uvuye mu nkambi, uwo mukecuru ngo yahise amutabariza abandi bantu bamushyira mu ngobyi bamujyana kwa mugaga arokoka gutyo.

Mukarubuga yavuze ko kwa muganga yahamaze igihe kinini bamuvura aza kubonana nabo mu muryango we batishwe muri Jenoside batangira ubuzima bushya nyuma yo kuva mu nkambi.

Mukarubuga avuga ko kuri ubu ibikomere bya Jenoside akibifite byinshi, yasigaranye na musaza we umwe bariyubaka basana iwabo, musaza we aza gushaka umugore barabana kugeza ubwo nawe yaje gushaka umugabo ubu akaba afite abana batanu n’umugabo.

Yavuze ko afite uburwayi bw’umubiri we buhoraho, aho hari ibyo aba ashaka gukora ariko ntibikunde kubera bya bikomere akomora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “ Imyaka 30 nayisobanura ko kuba nkibasha kuvuga ibi ni ubutwari Imana iba yarahaye umuntu. Ndashimira Imana yaduhaye ubuyobozi bwiza buduha umutekano, abatureberera, tukabasha kwibuka ibyatubayeho dufite n’amahoro.”

Iyo avuga ku buzima bwe, hari aho agera ikiniga kikamufata agaturika akarira
Afite ibikomere ahantu henshi yagiye atemwa n'abicanyi bamuzizaga uko yavutse
Mukarubuga yatemwe ijosi n'Interahamwe ku buryo habuze gato ngo ritandukane
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari umukobwa muto w'imyaka 12

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .