Ibi Nyiringango, yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku babarirwa mu magana bagize umuryango mugari wa BPR Bank Rwanda PLC, aho yabagaragarije imigirire mibi y’abayoboye u Rwanda muri repubulika ebyiri za mbere baranzwe no, kubiba urwango n’ikinyuranyo cy’Umuryango FPR Inkotanyi, waje ushaka guhuza abantu bose.
Byabaye kuri uyu wa Kane ku ya 18 Mata 2024, ubwo abakozi bose ba BPR Bank Rwanda PLC,Abakiriya ndetse n’imiryango yabahoze bakora muri BPR Bank babuze ubuzima muri Jenoside, bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. By’umwihariko BPR Bank Rwanda PLC, yibukaga abakozi 33 bahoze bayikorera bakaza kwicwa mu 1994.
Pascal Nyiringango yabwiye abitabiriye uyu muhango ko umukoro abariho ubu basigaranye ari ugusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Ntabwo tubibuka gusa ku bw’umuhate wabo mu kazi ahubwo turanibuka ineza, impuhwe, n’ubumuntu byabaranze. Mucyubahiro cyabo banki yiyemeje ko ibyo bitazibagirana.”
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso ruri ku cyicaro gikuru cy’iyi banki, hakurikiraho urugendo rwo kwibuka rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ari naho iki gikorwa cyasorejwe nyuma yo kunamira imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi ihashyinguye.
Nyiringango, yagize ati “Kuba twicaye aha ni ikimenyetso ko igihugu kimeze neza, iyo muhisemo kucyubaka muracyubaka, mwahitamo kugisenya mukagisenya kandi iyo mwese mwabuze iyo mugana mugenda mutyo, urubyiruko nirwo rwasenye iki gihugu, ubu ni narwo rugomba kurwubaka.”
Abari aho bumvise ubuhamya bwa Muhongerwa Jeanine, wari ufite umuvandimwe wari umucungamutungo wa banki wahigwaga cyane mu bihe bya Jenoside, kuko Interahamwe zashakaga ko aziha amafaranga.
Muhongerwa yatekerereje abari aho uko bamwe mu muryango we bishwe, n’ibihe bitoroshye yanyuzemo aho yamaze iminsi mu masaka yihisha ibitero by’abicanyi, “Twasigaye turi mbarwa ariko urabona uko mpagaze aha twariyubatse, hari benshi babuze ababo ariko ndashima leta y’ubumwe yadufashije. Turarira ikaduhoza, dufite ubumwe kandi turakundana.”
Nyiribakwe Jean Paul wari uhagarariye Ibuka, yagize ati “Iyo twibuka tuba twibuka ibintu bitatu by’ingenzi birimo kwibuka abarokotse n’inzira y’umusaraba banyuzemo, tukibuka n’ubugwari bw’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi tukagira n’umwanya wo kwibuka uruhare rw’Inkotanyi mu kuyihagarika.”
Nyiribakwe yakomeje avuga ko “Kwibuka ni umurage tuzaraga abana bacu, si ukwibuka gusa kuko habamo n’ishuri nk’abavutse nyuma ya Jenoside nta handi bazamenyera ibyabaye byose uretse mu kwibuka.”
Mu rwego rwo kwifatanya n’imiryango y’abahoze ari abakozi ba BPR Bank Rwanda Plc bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi banki yishyurira ishuri abana 22 babuze abavandimwe n’ababyeyi ikanabaherekeza mu buzima busanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!