00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abagabo bibwira ko isuku yo mu rugo ikorwa n’abagore n’abana gusa bahwituwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 March 2024 saa 10:50
Yasuwe :

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Bugesera bibwiraga ko kuvoma amazi n’ibindi bikorwa by’isuku yo mu rugo bikorwa n’abagore n’abana gusa, bahwituwe berekwa uko buri wese yagira uruhare mu bikorwa by’isuku bikabafasha kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Ibi abaturage babibwiwe nyuma y’amahugurwa atandukanye ajyanye no kwita ku isuku bahawe n’umuryango Rwanda Young Water Professional wita ku bikorwa by’isuku n’isukura muri aka Karere.

Binyuze muri uyu mushinga abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze, abakobwa babyaye imburagihe, abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abagore n’abagabo babongereye ubushobozi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu bikorwa by’amazi, isuku n’isukura.

Mutabazi Aloys utuye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Gashora, yavuze ko ubusanzwe yumvaga ibikorwa by’isuku n’isukura bireba umugore we n’abana babo.

Ati “Nkanjye narinzi ko umugore n’abana aribo bakoresha amazi basukura mu rugo, njye nkaba ndi hariya numva ko bitandeba, ikindi narinzi ko umugore adafite uburenganzira bwo gufata ku mafaranga yacu ngo agende agure nk’ikigega cy’amazi numvaga arinjye bireba gusa naba ntabishaka ntibikorwe. Ubu rero narasobanukiwe kuko neretswe ko iyo ntagize uruhare mu bikorwa by’isuku umuntu umwe atabibasha.”
Barigira Jean Claude utuye mu Murenge wa Ntarama, we yavuze ko mu giturage hakiri imyumvire y’uko abantu bumva ko isuku iharirwa ab’igitsina gore gusa, yasabye ubuyobozi kurushaho kwigisha abaturage kugira ngo iyo myumvire iveho kuko ari imwe mu bituma abagore bagira akazi kenshi mu rugo

Mukankusi Germaine utuye mu Murenge wa Gashora ni umwe mu bagore bagizweho ingaruka no gukora imirimo yo mu rugo ari wenyine. Yavuze ko mbere yari afite imyumvire y’uko ibijyanye n’imirimo yo mu rugo ariwe ugomba kuyikora wenyine cyane cyane ibijyanye no kuvoma amazi ndetse no gukoropa.

Ibi byatumaga hari ibyo adakorana neza bigateza umwanda mu rugo wanatumaga abana be bahora barwaye, kuri ubu aho yatangiriye gufatanya n’umugabo mu kugira uruhare mu gusukura urugo rwabo ngo ntakibazo cy’umwanda kikihagaragara.

Umuyobozi ukora mu ishami ry’ubuzima ushinzwe ibikorwa by’isuku n’isuku mu Karere ka Bugesera, Ndayisabye Viateur, yavuze ko umurongo mugari w’igihugu usaba abagore n’abagore kugira ubwuzuzanye mu muryango kandi isuku ntisigare inyuma, yavuze ko iyo umugabo atereye iyo mu bikorwa by’isuku bidindiza iterambere ry’urugo.

Ati “Iyo habayeho ubwuzuzanye mu isuku ntiyitwe iy’umugore cyangwa abana, wenda umugabo akajya kuvoma biteza imbere urugo. Turifuza ko rero abantu bose bahinduka bakumva ko isuku n’isukura ibareba, ntihagire urwego na rumwe ruharirwa ibyo bikorwa.”

Kuri ubu nibura ibikorwa by’isuku n’isukura mu Karere ka Bugesera biri hejuru ya 70% ubuyobozi bukaba buvuga ko mu gihe abagabo babigizemo uruhare ntibabiharire abagore n’abana byanagera ku 100% ari nayo gahunda yifuzwa.

Abagabo basabwe gufasha abagore mu bikorwa by’isuku birimo kubavomera amazi
Bamwe mu bigishijwe gushyira hamwe basobanura ko byatumye indwara zirimo inzoka zicika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .