Ibi byagarutsweho ku wa 26 Werurwe 2024, ku cyicaro cya RAB i Rubona mu Karere ka Huye, ubwo RAB yashyikirizaga impamyabushobozi aborozi ntangarugero 14 mu bworozi bw’ingurube, bagiye gukwirakwiza icyororo cy’ingurube za kijyambere mu gihugu, hagamijwe kuzamura ubu bworozi.
Abahawe impamyabushobozi ni abatubura icyororo cy’ingurube (multipliers) bagikuye ku batanga icyororo (breeders) kugira ngo zibashe kugera ku borozi ari nyinshi kandi ari nziza. Mu bahawe impamyabushobozi kandi harimo abatanga icyororo batandatu.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko Leta yashyize imbaraga mu bworozi bw’ingurube kuko zifasha mu kwihutisha iterambere n’imirire myiza.
Ati “Ubworozi bw’ingurube Leta yabushyizemo imbaraga kuko bwihutisha kurwanya ubukene bukanongera imirire myiza. N’ubwo abantu batarya ‘akabenzi’ ako kanya nk’uko amagi cyangwa inkoko bimeze, ariko iyo umuntu afite ifaranga yakuye ku ngurube ajya kugura ikindi akeneye’’.
Yakomeje avuga kuva mu mwaka 2019, ingurube yashyizwe mu matungo agomba gushyirwamo imbaraga mu bworozi.
Yakomeje avuga ko hakozwe amavugurura atandukanye mu gukwirakwiza icyororo cy’ingurube zigezweho.
Kuri ubu, aborozi ba kijyambere bahawe impamyabushobozi ni bo bagiye gufata izi nshingano mu mwanya wa Leta kugira ngo bihutishe iyi gahunda.
Dr Uwituze ati “Turashaka ko aba borozi bahuguwe basigarana inshingano za RAB zo gukwirakwiza icyororo cy’ibibwana by’ingurube, noneho twe tugasigarana ibindi byo kugenzura. Dufite urugero rwiza mu butubuzi bw’imbuto z’ibirayi n’ibigori, aho inshingano zafashe abatubuzi,RAB isigaye mu butubuzi bw’imbuto zidashobora gutuburwa n’undi uwo ari we wese.’’
Nshimiyimana Phocas, umwe mu batubuzi b’icyororo cy’ingurube wo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ngororero, Akagari ka Gisusa, wanahawe impamyabushobozi na RAB, yabwiye IGIHE ko ubu ari umuhamya mwiza w’ubworozi bwa kijyambere bw’ingurube kuko mbere yo guhugurwa n’umushinga wa Feed the Future Rwanda Hanga Akazi uterwa inkunga na USAID, yororaga imbyeyi nyinshi z’ingurube ariko ntizimuhe umusaruro.
Yavuze ko kubera amahugurwa bahawe n’umushinga Hanga Akazi ku bworozi bwa kijyambere, babashije guhindura imyumvire batangira korora imbyeyi nke ariko zitanga umusaruro ushyitse.
Ati “Ibi byatumye tugira inyungu cyane kuko aho nashoraga miliyoni 8 Frw mfite imbyeyi 18, zikabyara utubwana hagati ya dutanu n’umunani, aho zampaga inyungu itarenze miliyoni imwe n’igice, ariko ubu mfite imbyeyi 7, ariko miliyoni 8 nashoye, asaga miliyoni enye n’ibihumbi 700 narayungutse kandi n’umwaka utarashira’’.
Yakomeje avuga ko mbere yabyazaga ibibwana, kimwe akakigurisha ibihumbi 15 ariko kuri ubu ikibwana kimwe kimaze amezi 2 akigurisha ibihumbi 55 Frw; ibintu avuga ko bikomoka ku mahugurwa yahawe.
Umuyobozi wungirije w’umushinga Hanga Akazi, Manzi Antoine, yavuze ko bashyize umutima ku bikorwa byo guteza imbere ubworozi bw’ingurube ari nayo mpamvu bashimye gutera inkunga RAB yo guhugura abatubuzi b’icyororo
.
Yagize ati “Ubworozi bw’ingurube twabonye ko ari urwego rwatanga akazi ku bantu benshi. Uretse n’aborozi bato ku giti cyabo borora ingurube zikabateza imbere mu mafaranga n’ifumbire; n’aba borozi banini twahuguye bazatanga akazi kenshi mu bakozi babafasha mu bikorwa byo gutubura, kandi bizagira uruhare mu kuzamura ubukungu.’’
Kuri ubu, mu Rwanda hari ibigo birindwi by’abikorera bitanga intanga z’ingurube za kijyambere, bikaba bigiye kunganirwa n’abatubuzi 14 b’ingurube z’icyororo zizajya zihabwa aborozi bato mu gihugu.
Ni mu gihe kandi mu Rwanda habarurwa ingurube zisaga miliyoni 5.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!