00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NEC yatangaje uburyo bwo kureba aho abantu bazatorera n’uko bashobora kwiyimura

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 April 2024 saa 12:07
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje uburyo bushobora gufasha abantu kwiyimura aho bazatorera no kureba ko bari kuri lisiti y’itora, mu gihe hitegurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Ni uburyo bwashizweho mu rwego rwo gufasha abantu kureba aho bazatorera cyangwa niba barashyizwe kuri lisiti y’abatora hifashishijwe ikoranabuhanga.

NEC yagaragaje ko hifashishijwe ubwo buryo umuntu ashobora kubona aho abaruriwe kuzatorera ndetse no kuba yabasha kwiyimura kuri lisiti mu gihe bibaye ngomba.

Ni uburyo bwo gukoresha telefoni ngendanwa, aho umuntu ashobora gukanda *169# akabona ayo makuru yose.

Ni ibintu bizafasha abatari bake kuko abenshi aho bari babaruriwe mu myaka itandatu ishize ubwo hatorwaga abadepite usanga harahimutse kubera impamvu z’akazi cyangwa gushaka indi mibereho.

Birumvikana ko umuntu ashobora kwifashisha ubwo buryo akiyimura aho yabaruriwe akishyira ahandi hamworohera kugira ngo azabashe kugira uruhare mu matora.

Urugendo ruganisha ku matora ku bakandida bigenga rwaratangiye, aho kuri uyu wa 18 Mata 2024, bazatangira gusinyisha abantu bashyigikira kandidatire zabo haba ku mwanya w’umukur w’igihugu n’uw’umudepite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora, Munyaneza Charles, yagaragaje ko imyiteguro igeze kure kandi ko hari kurebwa n’uburyo abafite ubumuga bazoroherezwa gutora ngo abanyarwanda bose bazagire uruhare muri ayo matora.

Kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu.

Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ryasohotse tariki 11 Ukuboza 2023 rigaragaza ko azaba tariki 15 Nyakanga 2024, mu gihe ababa hanze y’u Rwanda bazatora kuwa 14 Nyakanga.

Hashyizweho uburyo abantu bashobora kwiyimura aho bazatorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .