00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo by’ingutu byugarije uburezi ku banyeshuri bafite ubumuga

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 17 April 2024 saa 01:45
Yasuwe :

Abanyeshuri bafite ubumuga baba bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye ndetse muri iki gihe gahunda ziriho z’uburezi zitegeka ko biga mu mashuri amwe n’abadafite ubumuga nyamara abarimu bahuguriwe kubigisha ni bake cyane.

Politike y’uburezi budaheza mu Rwanda iteganya ko kugira ngo umunyeshuri ufite ubumuga abashe kwisanga mu bandi, agomba kwigana n’abandi badafite ubumuga.

Iyi gahunda yatumye amashuri yose ategekwa kugira inyubako zorohereza abafite ubumuga kuzikoresha.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko mu bana bafite ubumuga bari mu kigero cy’imyaka 6 na 17, abagera kuri 65% ari bo babasha kugera mu ishuri ugereranyije na 81% badafite ubumuga.

Imibare ya 2022 yerekana ko abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye barenga 38,937 barimo abahungu 17,322 n’abakobwa 21,615.

Uretse amashuri mashya yubatswe gahunda y’uburezi budaheza imaze gushyirwaho n’andi yagiye avugururwa, hari n’ahakiri ibigo by’amashuri bifite inyubako zubatswe kera ku buryo umwana ufite ubumuga butandukanye akenera abamufasha kugira ngo azigeremo.

Muri raporo yagejejwe ku Nteko Rusange umutwe w’Abadepite muri Mata 2024, hagaragaramo ibibazo bigikomereye uburezi budaheza birimo no kuba nta mfashanyigisho zigenewe abana bafite ubumuga ziri muri bimwe mu bigo by’amashuri.

Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Urubyiruko n’Umuco Depite Uwamariya Veneranda yagaragaje ko “hari ibigo by’amashuri bidafite ibikorwa remezo byorohereza abanyeshuri bafite ubumuga kuko hari ibyubatswe mbere y’uko amabwiriza ajyanye n’imyubakire y’amashuri ashyirwaho n’ibyubatswe bidakurikije amabwiriza.”

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu 2017 amashuri atari afite ibikorwa remezo n’ibikoresho byifashishwa mu kwigisha abana bafite ubumuka yari 3.955 ariko mu 2022 yaragabanyutse agera kuri 1.541.

Hari kandi amashuri adafite imfashanyigisho zagenewe abanyeshuri bafite ubumuga, aho usanga biga mu buryo bumwe n’ubw’abatabufite.

Kuva muri Gicurasi 2024 Minisiteri y’Uburezi iteganya gutanga ibikoresho bifasha abanyeshuri bafite ubumuga birimo televiziyo, ibikoresho byo kubara, kwiga kwandika no kubara mu buryo bw’amashusho, amakarita, mudasobwa [laptop] 60 n’ibindi.

Biteganyijwe kandi ko muri Mata 2024 hazacapwa integanyanyigisho ibihumbi bitatu zigenewe uburezi bw’abanyeshuri bafite ibibazo byo mu mutwe na ho kuva mu 2025 kugeza 2027 hakazandikwa igitabo kijyanye n’integanyanyigisho y’abanyeshuri bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Muri gahunda y’uburezi budaheza kandi biteganyijwe ko abarimu bose bagomba guhugurwa kugira ngo bashobore gufasha ababyenyeshuri bafite ubumuga butandukanye.

Muri rusange abarimu bahuguriwe kwigisha abanyeshuri bafite ubumuga baracyari bake cyane, kuko mu 2020/2021 hahuguwe bangana na 12.243, mu mu gihe mu mwaka wakurikiyeho umubare wazamutse ukagera ku 15.569.

Nta gihe ntarengwa Minisiteri y’Uburezi igaragaza abarimu bose bazaba bamaze guhugurwa ariko yemeza ko bizakorwa.

Kuva mu 2015 hashyirwaho amasomo agenewe abarimu bigisha mu Burezi budaheza muri Kaminuza y’u Rwanda, hamaze gusoza abantu 957 bize icyiciro cya mbere muri iri shami, mu gihe 91 bize icyiciro cya kaminuza na barindwi bize icyiciro cya gatatu mu masomo y’uburezi budaheza.

Ni mu gihe iyi gahunda yanatangijwe mu mashuri nderabarezi yose mugira ngo abazajya bayasozamo bajye baba bashoboye kwigisha abanyeshuri bafite ubumuga.

Imibare igaragaza ko abarimu bigisha mu mashuri yose mu Rwanda barenga ibihumbi 100, ndetse uko imibare y’abanyeshuri yiyongera na bo bakomeza kuzamuka.

Haracyari inzitizi zibangamira imyigire y'abafite ubumuga muri gahunda y'uburezi budaheza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .