00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingengo y’imari yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri yageze kuri miliyari 90 Frw

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 16 February 2024 saa 10:54
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ireme ry’uburezi no gukuraho imbogamizi abanyeshuri bahura na zo, Leta y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, aho kugeza ubu iyi gahunda yagenewe miliyari 90 Frw.

Kuva mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 abanyeshuri bose bari mu mashuri yo mu Rwanda bagomba gufatira amafunguro ku ishuri, mu gukemura ikibazo cya bamwe mu bana bigaga bashonje, abandi bagasiba ishuri kubera inzara kugeza banariretse.

Byatumye amafaranga asabwa ngo gahunda ishyirwe mu bikorwa akomeza kuzamurwa, ngo hagabanywe ibibazo birimo, aho nko muri uwo mwaka amafaranga yari yagenwe yanganaga na miliyari 22,1 Frw ariko kuri ubu yongewe igera kuri miliyari 90 Frw.

Ni gahunda ikomeje kuzana impinduka haba mu mibereho myiza y’abanyeshuri no mu iterambere ry’abaturiye ibigo by’amashuri by’umwihariko amashuri abanza.

Ubwo yari ari kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyakozwe mu kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19 ku wa 13 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko leta yakomeje kongera imbaraga muri iyi gahunda kugira ngo abanyeshuri bakomeze guhabwa uburezi bameze neza.

Ati “Ingengo y’imari yayo igenda yongerwa. Yavuye kuri Miliyari 22.1 Frw mu 2022, ubu muri uyu mwaka w’ingengo y’imari iyi gahunda yagenewe agera kuri miliyari 90 Frw.”

Uretse kongera amafaranga gahunda yagiye inozwa mu buryo butandukanye. Nk’umwaka w’amashuri wa 2023/2024 watangiranye n’impinduka, aho ubuyobozi bw’amashuri butakigira uruhare mu gutanga amasoko yo kugura ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri ahubwo bikorwa n’akarere.

Mu gukomeza gukuraho imbogamizi ziri mu burezi, Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko bakomeje kugabanya ubucucike mu mashuri no koroshya ingendo z’abanyeshuri, kuva mu mu 2021 kugeza ubu hubatswe ibyumba by’amashuri 23.485.

Yavuze ko muri ayo mashuri harimo ibyumba by’amashuri 620 bikiri kubakwa, bikaba biteganyijwe ko bizaba byuzuye neza bitarenze muri Kamena 2024.

Ibyo kandi byajyanye no gushyira imbaraga mu kongera umubare w’abarimu, by’umwihariko, kuva mu 2020 kugera uyu munsi, leta yashyize mu myanya abarimu bashya barenga ibihumbi 40 mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.

Yerekanye ko ibi byagize uruhare mu kugabanya umubare w’abana umwarimu umwe yigisha, uva ku bana 60 mu 2020, ugera ku bana 55 mu 2023.

Ati “Tuzakomeza kandi kongera umubare w’abarimu kuko intego dufite ari uko nibura umwarimu umwe yakwigisha abanyeshuri 45.”

Abadepite beretswe kandi ko leta yakomeje kongera umubare w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, aho kuva mu mwaka mu 2021 kugeza mu 2023 hubatswe amashuri 232, ibituma ubu habarurwa amashuri nk’ayo 563 yigirwamo ari mu mirenge 392.

Kongera umubare w’aya mashuri, byajyanye no gukomeza kuzamura umubare w’abayigamo aho nko mu 2019 bari kuri 32% ariko ubu bakaba bageze kuri 43%.

Minisitiri Dr Ngirente yijeje ko gahunda yo kugira abarangije mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro bagera kuri 60% bitarenze mu 2024 izagerwaho.

Ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2023/2024 yanganaga na miliyari 5.030 Frw iherutse kuvugururwa, yongerwaho miliyari 85,6Frw, kugira ngo leta irangize neza uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Yongewe bitewe n’impamvu zirimo kuba mu ngengo y’imari isanzwe n’iy’iterambere haragaragaye ibyuho.

Ni amafaranga yavuye mu nkunga, impano ndetse no mu mishinga y’imbere mu gihugu, akava ku mpano no ku nguzanyo zazamutse no mu bikorwa bitandukanye ndetse no mu mishinga yihariye.

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ikomeje kongererwa ubushobozi mu guhangana na bimwe mu bibazo byagiye bigaragaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .