Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Gashyantare mu 2024, i Addis Ababa. Aba Bakuru b’Ibihugu bahuriye muri Ethiopia, aho bitabiriye Inama ya 37 y’Inteko Rusange isanzwe y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Iyi nama yiga ku mutekano wa Congo ni into yo ku ruhande yateguwe n’Akanama k’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano.
Perezida wa Angola, João Lourenço, umaze igihe ari n’umuhuza mu kibazo cya Congo yavuze ko “Intego y’iyi nama ari ukurebera hamwe uburyo habaho guhagarika imirwano hagati y’Ingabo za RDC n’umutwe wa M23, ndetse hakarebwa uburyo habaho ibiganiro hagati ya Perezida Paul Kagame na mugenzi we, Tshisekedi, kuko ikibazo cy’umutekano muke kiri kurushaho gufata indi ntera.”
Iyi nama ibaye mu gihe umwuka mubi ugenda urushaho gufata intera hagati y’u Rwanda na RDC. Ni amakimbirane yakurwe no kuba iki gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira abarwanyi ba M23, mu gihe rwo rubyamaganira kure.
Ibaye kandi mu gihe imirwano ihanganishije M23 n’Ingabo za RDC, iza Afurika y’Epfo n’iza Tanzania, zoherejwe binyuze mu muryango wa SADC, nayo irushaho gukomera.
Aba Bakuru b’Ibihugu bahuye nyuma y’iminsi mike Guverinoma y’u Rwanda igaragarije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano impungenge itewe n’ubufatanye bw’Ingabo za Afurika y’Amajyepfo, SADC, n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ifite imigambi yo guhungabanya umutekano warwo.
Ni ubutumwa bukubiye mu ibaruwa ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagejejwe n’ibiro bihoraho by’u Rwanda muri uyu muryango kuri Perezida w’aka kanama, Carolyn Rodrigues-Birkett, tariki ya 13 Gashyantare 2024.
Minisitiri Biruta yagaragaje ko ingabo ziri mu butumwa bwa Afurika y’amajyepfo zibogamiye ku ruhande rwa RDC, kandi ko ubu bufatanye bushobora kwagurira intambara mu karere; umwuka mubi ukiyongera.
Yibukije ko muri RDC hari imitwe yitwaje intwaro irenga 260 kandi ko SADC iri gufasha igisirikare gikorana n’ingabo z’u Burundi, abacancuro b’Abanyaburayi, umutwe wa FDLR ugizwe n’abarimo abajenosideri n’imitwe iwukomokaho n’imitwe yimitse ingengabitekerezo ya jenoside igize ihuriro rya Wazalendo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!