00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kera kabaye Ukraine ishobora kubona inkunga yitezeho kwifashisha yigaranzura u Burusiya

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 April 2024 saa 01:38
Yasuwe :

“Twari dukeneye ubufasha ejo hashize bitari uyu munsi cyangwa ejo hazaza.” Ibi ni ibyavuzwe na Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal, mu kiganiro yagiranye na BBC ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubwo yageragezaga kugaragaza ko igihugu cye gikeneye gufashwa byihutirwa anavuga ko Ukraine ishobora gutsindwa niramuka itabonye ubufasha bwa Amerika.

Gahunda ya Amerika yo kugenera inkunga Ukraine hamwe na Israel yatindijwe cyane no kuba umubare munini w’abagize Ishyaka ry’Aba-Républicains batigeze bumva impamvu yayo, hakaba n’abandi bo mu ishyaka ry’Aba-democrates, batigeze bashyigikira igitekerezo cyo gutera ingabo mu bitugu iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nyuma y’amezi menshi yo gutegereza, Kongere ya Amerika ishobora kuba igiye gutora umushinga ujyanye no guha ibihugu bya Ukraine na Israel ubufasha mu bya gisirikare.

Ni gahunda ishobora kutoroha kuko bisaba ko abo muri Sena ndetse n’Abadepite babyemeranywaho kandi harimo abatarabyumva kugeza n’ubu.

Mike Johnson uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka kugira ngo uyu mushinga ugezwe mbere y’Inteko kugira ngo utorwe kabone n’ubwo byashyira akazi ke mu marembera.

Johnson yagaragaje ko mu ngingo zigomba gutorwa hakubiyemo inkunga ya miliyari 60,8$ yo guha Ukraine, miliyari 26,4$ yo guha Israel na miliyari 8,1$ yo kugenera ibihugu byo mu karere ka Indo-Pacific birimo na Taiwan.

Icyakora buri nkunga igomba gutorwa ukwayo, bivuze ko harimo n’izidashobora kwemerwa.

Johnson yagaragaje ko mu byo yitegura kugeza imbere y’Abadepite harimo no kwemeza ko Ikigo cya ByteDance cyitandukanya na TikTok, kwemeza igurishwa ry’imitungo y’u Burusiya yafatiriwe no kwemeza ibihano ku bihugu bya Iran, u Bushinwa n’u Burusiya.

Uyu mugabo afite umubare muto cyane w’abamushyigikiye mu badepite, ndetse n’abandi barimo Marjorie Taylor Greene uhagarariye Leta ya Georgia mu Nteko, Thomas Massie wa Kentucky na Paul Gosar wa Arizona, bavuze ko nakomeza gushyigikira ko Ukraine ihabwa ubufasha mu bya gisirikare bazaharanira ko akurwa ku buyobozi.

Kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko mu Nteko ya Amerika, umutwe w’Abadepite, uganira kuri izi ngingo ndetse iziza gutorwa ziza guhurizwa hamwe mu mushinga umwe, uzagezwa imbere ya Sena muri izi mpera z’iki Cyumweru kugira ngo naho utorwe, nyuma Perezida Joe Biden akazabiha umugisha bigahita byemezwa nk’itegeko.

Ukraine ishobora kubona ubufasha bushobora kuba inkingi ya mwamba mu guhindura isura y'intambara ihanganyemo n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .