00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimisagara: Hagaragajwe uko interahamwe zicaga Abatutsi zikabarya

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 April 2024 saa 11:11
Yasuwe :

Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge hagaragajwe ubwicanyi ndengakamere bw’uburyo interahamwe zicaga Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zarangiza zikabotsa zikabarya.

Ibi byavuzwe mu buhamya bwatanzwe ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2024, ubwo mu Murenge wa Kimisagara hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mu Batutsi barokokeye Jenoside muri uyu Murenge wa Kimisagara, bavuze ko habaye ubwicanyi ndengakamere kuko batwikirwaga mu nzu no mu mapine, binagera aho abandi botswa.

Ubu bwicanyi ngo bwari buyobowe n’umugore wayoboraga segiteri ya Kimisagra witwaga Karushara Rose na Gatabazi Bernard wari Perezida wa MRND ndetse n’undi mugore witwaga Nyirantibimenya Donatha wari warashinze bariyeri ku kabari ke.

Umugabo umwe yagize ati “amateka ya Kimisagara ntasanzwe kuko habereye ubwicanyi ndengakamere kuko Abatutsi bashyirwagwa amabuye mu kanwa bakajyanwa kwicwa abandi amatako yabo agakatwa bakajya kuyotsa kugira ngo basibanganye ibimenyetso.”

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kimisagara, Kayiraga Gilbert, nawe yavuze ko muri aka gace habereye ubwicanyi bukabije ndetse bwari buyobowe n’umugore wahayoboraga.

Ati “Aha twari dufite uwari umuyobozi Karushara Rose niwe wateguraga akanayobora ibikorwa byo gutsemba Abatutsi ndetse akanahabwa raporo y’abamaze kwicwa, uwitwa Gatabazi Bernard yafatanyaga nawe muri ibyo bitero byo kurimbura Abatutsi naho Nyirantibimenya Donatha we yari yarashinze bariyeri ku kabari ke ndetse yari yanaratoje abahungu be kuko nibo bajyanaga kwica abatutsi.”

Yongeyeho ko muri uyu murenge wa Kimisagara interahamwe zishe Abatutsi zigera aho zumva bidahagije zitangira no kubarya.

Ati “Bishe Abatutsi bagera aho bumva bidahagije batangira kubotsa bakabaryamo brochette, urugero ni nka Vianney, baramwishe babona ko kumwica bidahagije baramwotsa bamuryamo brochette batwikira bantu mu nzu abandi mu mapine.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere, Nshutiraguma Espérance, we yavuze ko ibyabereye Kimisagara biteye agahinda ndetse ababikoze bakwiye kubiryozwa.

Ati “Ntabwo ngaruka ku mateka ya Kimisagara babivuze byinshi ndetse biteye agahinda kuko hari aho bageraga bakifata, ntekereza ko dukwiriye kumenya amakuru byimbitse kuko icyaha cya jenoside kidasaza kugira ngo uwashyikirijwe ubutabera ahanwe n’uwaba yarahishe azi ko nka nyuma y’imyaka 30 bizaba byaribagiranye nawe akurikiranwe ndetse n’uwaba azi aho imibiri iri ariko akanga kuyigaragaza ahanwe kuko icyo nacyo ni icyaha gihanwa.”

Yaboneyeho gushimira ababaye abarinzi b’igihango bitewe n’ubutwari bagize bakanga gukorana n’umwanzi, ahubwo bagahisha Abatutsi bahigwaga.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kimisagara, bahamya ko habereye ubwicanyi bukabije kuko hari Abatutsi bagiye bicwa bakaribwa
Ni umuhango witabiriwe n'abantu batandukanye
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere, Nshutiraguma Espérance n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauver bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Hagaragajwe ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu Murenge wa Kimisagara muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .