Guhera tariki ya 14 Mata mu 1994 mu gihe cy’iminsi itatu, Abatutsi basaga ibihumbi 51 bari bahungiye kuri Paruwasi Gaturika ya Nyarubuye bishwe urubozo n’Interahamwe zikoresheje ibisongo n’amafuni.
Ni igikorwa cyayobowe n’abari abayobozi ba Komini Rusumo barangajwe imbere na Burugumesitiri Gacumbitsi Sylivestre n’abandi bayobozi batandukanye.
Umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi ba Nyarubuye ni ubunyamanswa bwakoreshejwe burimo kubatema amaraso yabo agashyirwa mu mivure , Interahamwe zaryaga imitima yabo ndetse hari n’aho imirambo yashyirwagamo urusenda kugira ngo bamenye abakiri bazima.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye yakoranywe ubugome budasanzwe umuntu wese atakwiyumvisha, ashimira Inkotanyi zahageze abantu batari bashira zikabarokora.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batanze imbabazi ku babahemukiye bamwe bakanaziha abantu batabasabye imbabazi.
Yasabye Leta ko yabafasha mu kuganiriza abantu bagatanga amakuru kuko hari imibiri myinshi itari yashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo iboneke bene yo baruhuke.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije, Dr Uwera Claudine, yihanganishije imiryango y’abarokotse yaburiye ababo i Nyarubuye. Yavuze ko nubwo Jenoside yakoranwe ubukana mu minsi itatu gusa ngo hari abarokotse, bagize ubutwari bwo kubabarira abizeza ko Leta izakomeza kubitaho.
Ati “ Leta irashimira uko abarokotse bitwaye muri uru rugendo, babaye intwari, biremamo icyizere cyo gukomeza kubaho bariyubaka. Nkuko Leta yababaye hafi izakomeza kubitaho nk’icyiciro kidasanzwe mu bibazo bahura nabyo.”
Minisitiri Uwera yijeje abarokotse ko ibyifuzo byatanzwe ko abantu bagize uruhare mu kwica abatutsi bahungiye muri Uganda bafatwa, yabijeje ko Leta izakomeza kubishyiramo imbaraga kuburyo buri wese azaryozwa iki cyaha, yasabye buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bakiri bato kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyarubuye rusanzwe rushyinguyemo imibiri ibihumbi 58 y’abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyarubuye baturutse muri Komini Rusumo, Komini Rukira, Birenga, Kigarama n’ahandi henshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!