00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senateri Uwizeyimana yagereranyije ibikorwa bya Tshisekedi n’ibya Habyarimana

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 April 2024 saa 07:27
Yasuwe :

Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’Umunyamategeko, Uwizeyimana Evode, yemeza ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yaciye umuvuno wa Habyarimana Juvénal ubwo Ingabo za RPA-Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Tshisekedi yavuze ko M23 irwanira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu 2012 atari umutwe w’Abanye-Congo, ahubwo ngo ni Abanyarwanda bashotora igihugu cye, bagamije ibikorwa birimo gusahura umutungo kamere.

Ibi bihabanye n’ibyo ubuyobozi bwa M23 buvuga, kuko busobanura ko ubwo abahagarariye uyu mutwe bari i Kinshasa hagati ya 2020 na 2021, Leta ya RDC yasanze abarwanyi bawo bari ku rutonde rw’abasirikare b’igihugu, kandi ko umushahara wa bamwe muri bo wari ugisohoka.

Uwizeyimana mu kiganiro na IGIHE, yasobanuye ko M23 igizwe n’abarwanyi biganjemo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bisanze ku butaka bwa RDC bitewe n’imipaka yaciwe n’abakoloni kugeza mu 1895.

Yavuze ko iyo Tshisekedi yita abarwanyi ba M23 Abanyarwanda, aba akora ikosa rikomeye, ridashobora kugira icyo rimufasha mu gukemura amakimbirane ari mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati “Niba barakase imipaka, abakatiweho imipaka bakajya muri Congo, ubundi bagombye kubyumva nta yandi mananiza ko abo bantu ari Abanye-Congo. Kuvuga ko ari Abanyarwanda bagomba gusubizwa iwabo, iryo ni ryo kosa rya mbere rihari ubuyobozi bwa Congo bukora.”

Uwizeyimana yavuze ko amagambo ya Tshisekedi ameze nk’ayo Habyarimana yavuze mu Ukwakira 1990, ubwo Abanyarwanda bari bagize RPA-Inkotanyi batangizaga urugamba kuri Ex-FAR baturutse muri Uganda; aho babaga nk’impunzi.

Mu mpamvu zatumye Inkotanyi zitangiza uru rugamba harimo guharurira inzira impunzi z’Abanyarwanda Habyarimana yari yarangiye gutaha no guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwari bushingiye kuri politiki y’ivanguramoko yari yaramunze u Rwanda.

Uyu munyamategeko yagize ati “Bihita binyibutsa ibintu Juvénal Habyarimana yigeze gukora na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga icyo gihe, witwaga Casimir Bizimungu. Inkotanyi zigitera, yari yavuze ko yatewe n’u Bugande.”

Yakomeje agira ati “Minisitiri we yavugaga ngo arashaka kuganira n’u Bugande kuko ari bwo bumutera ariko nyuma, igihuru kiza kumuhiraho, bigaragara ko afitanye ikibazo n’impunzi z’Abanyarwanda zabujijwe gutaha kugeza ubwo zifata icyemezo cyo gufata intwaro ngo zitahe ku mbaraga.”

Tshisekedi n’abagize Guverinoma ya RDC banze kuganira na M23, basobanura ko bashaka kuganira n’u Rwanda kuko ngo rwihisha mu gicucu cy’uyu mutwe witwaje intwaro. Uwizeyimana yasobanuye ko amagambo ajya gusa n’ayavuzwe na Habyarimana.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko mu ntambara, uruhande rurushwa imbaraga ari rwo ruba rukwiye guca bugufi, rukemera imishyikirano. Abona ari uko Leta ya RDC yakabaye ibigenza kuko M23 yayirushije imbaraga, ifata ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .