00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka30: Abo muri Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton basabwe uruhare mu iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 18 April 2024 saa 08:40
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Marriott Hotels, muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Richard Collins, yasabye abakozi bose bo muri iyi hoteli ishami rya Kigali n’iya Four Points by Sheraton Kigali biganjemo urubyiruko, kongera kuzirikana ko iterambere ry’igihugu cyabo riri mu biganza byabo.

Ni ubutumwa Richard Collins, yageneye urubyiruko arusaba kwigira ku mateka rukazirikana icyo igihugu kirwitezeho. Yabigarutseho ubwo abakozi ba Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton Kigali, bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Rwubutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu gikorwa cyabaye ku wa Gatatu ku ya 17 Mata 2024.

Yagize ati “Gutera imbere kw’igihugu kuba kuri mu biganza by’urubyiruko. By’umwihariko urubyiruko rwo mu Rwanda kuko rutangaje cyane, ngenda henshi hashoboka ariko icyo nabonye mu bakiri bato hano bakora baharanira guteza imbere igihugu kuruta bo ubwabo.”

Richard, yakomeje agira ati “Ni ku nshuro ya kane ngeze hano ku Rwibutso, ikintu kimwe gihora kintangaza ni ukuntu ukubabarira, ubumwe n’ubudaheranwa byaranze Abanyarwanda n’uko bigiye ku mateka yabo bakaba bageze ahantu heza.”

Ni igikorwa cyatangiwemo ubuhamya bwa Dusenge Dalia Arlette, ukorera muri Kigali Marriott Hotel, watekerereje bagenzi be bakorana uko ababyeyi be bishwe batemwa ingingo z’umubiri n’uko yarokotse umuhoro yakubiswe mu musaya, ariko nanone agaruka no ku nzira ye yo kwiyubaka, urugendo yaherekejwemo n’imiryango yashyiriweho abarokotse.

Pasiteri Antoine Rutayisire, watanze ikiganiro yagaragaje ko iyo abantu bibuka baba bagomba no kuzirikana ko hari Imana yabakijije, abasirikare bitanze bagahagarika Jenoside yari iri gukorerwa Abatusti bakagira n’abo barokora, ndetse bakanibuka imiyoborere mibi yagejeje u Rwanda mu icuramburind.

Ati “Duhane agaciro, buri muntu wese uhura nawe ahantu hose, ikindi ni uko twibuka kugira ngo duhinduke abantu beza, batandukanye n’abo twigeze kubamo. Mwe muri ikiragano kindi mwigire ku makosa twakoze ntimuzayasubiremo niyo mpamvu twibuka tukabaha amakuru y’imbitse y’ibyabaye.”

Ubuyobozi bukuru bwa Kigali Marriott na Four Points by Sheraton Kigali, butangaza ko mu nzira yo gukomeza kubaka u Rwanda, bwiyemeje gutanga umusanzu mu guhindura Igihugu igicumbi cy’ubukerarugendo, kuhakirurira ishoramari no gutanga umusanzu ku bukungu bwacyo binyuze mu kurema imirimo.

Abakozi ba Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton Kigali, binjira mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abakozi ba Kigali Marriott na Four Points by Sheraton Kigali, bunamiye imibiri isaga ibihumbi 250 ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Iki gikorwa cyaranzwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Dusenge Dalia Arlette, yaganirije bagenzi be inzira yanyuzemo n'urugendo rwe rwo kwiyubaka
Abakozi ba Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton Kigali bakiri urubyiruko bahawe umukoro wo guharanira iterambere ry'igihugu cyabo
Igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali cyabanjirijwe n'ikindi cyo kureba filime mbaramakuru ku mateka y'u Rwanda
Muri iki gikorwa hacanywe urumuri rw'icyizere
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Marriott Hotel, Matthias Widor, ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa Marriott Hotels, muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Richard Collins, yabwiye urubyiruko rukorera izi hoteli ko rugomba kwigira ku mateka
Pasiteri Antoine Rutayisire, yagaragaje ko Kwibuka bikwiye gufatwa nk'umwanya wo kwigira ku mateka y'ahahise
Abari bari muri iki gikorwa bataramiwr n'umuhanzi Musinga Joe

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .