00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Luxembourg igiye gufungura Ambasade mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 16 February 2024 saa 11:36
Yasuwe :

Ubwami bwa Luxembourg bwatangaje ko uyu mwaka wa 2024 uzarangira bufunguye Ambasade i Kigali mu Rwanda.

Ni icyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg, Xavier Bettel, mu bisubizo yahaye abagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Abaturage ba Luxembourg baba mu Rwanda bari basanzwe babona serivisi bashaka banyuze muri Ambasade y’u Buholandi i Kigali.

Luxembourg ifashe iki cyemezo nyuma y’aho mu 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Intebe wungirije w’iki gihugu, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Xavier Bettel n’itsinda ryari rimuherekeje.

Bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zirimo ikoranabuhanga n’ubukungu, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biciye kuri Twitter.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubutwererane. Mu Ukwakira mu 2021, Leta y’u Rwanda n’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Burayi, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere imikorere y’Ihuriro ry’Imari Mpuzamahanga rya Kigali rizwi nka ‘Kigali International Financial Center’.

Ayo masezerano agamije guteza imbere Ihuriro ry’Imari Mpuzamahanga rya Kigali haba mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi, kubaka ubushobozi mu bijyanye n’imikorere kugira ngo iryo Ihuriro rishobore kuzamuka rigere ku rwego mpuzamanga.

Rwanda na Luxembourg bifitanye andi masezerano agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro.

Mu 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Luxembourg, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Xavier Bettel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .