Muri Nzeri 2023, Umujyi wa Kigali watangaje ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, hazaba haratangiye igerageza ryo kugira imihanda igenerwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange nka kimwe mu bisubizo bigamije kugabanye umuvundo w’ibinyabiziga mu mihanda.
Ku ikubitiro imihanda itatu yari yatangajwe ko ishobora kuzajya iharirwa imodoka zitwara abagenzi yari uva mu Mujyi (Nyarugenge) ugakomeza Rwandex-Sonatubes-Giporoso; uturuka mu Mujyi ugana Kimironko, ndetse n’uturuka mu Mujyi ugana Kicukiro.
Minisitiri Gasore yabwiye IGIHE ko bikiri kwigwaho ariko ko igihe cyo kubishyira mu bikorwa kitaragera kuko hari gukorwa impinduka nyinshi mu rwego rw’ubwikorezi.
Ati “Buriya tuba turi kubyigaho buri munsi, ni byo gahunda irahari ariko impinduka nyinshi ziziye rimwe na zo zishobora kugira ibyo zihungabanya. Turi guhindura uburyo abantu bishyura, bisi nshya tuziha imihanda mishya, ni yo mpamvu tutabizaniye rimwe.”
Yagaragaje ko kubishyira mu bikorwa na byo bisaba ubushishozi kugira ngo bitazahungabanya abandi badakoresha bisi mu ngendo zabo.
Ati “Ikindi ni ukureba ihungabana rishobora guturuka ku bantu bakoresha imodoka zabo. Urabona imihanda y’iwacu iyo uyigendamo mu gitondo biba bisa n’ibigoranye, gufata abo bantu ukabambura imwe mu mihanda bishobora gutera ihungabana rinini mu mikorere yabo cyangwa bakanafungana za bisi washakiraga inzira ukazibura.”
“Ntabwo rero twabyibagiwe ariko twanze gutura abantu ho impinduka nyinshi ziziye hamwe.”
Umujyi wa Kigali kandi mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’imodoka, uteganya kubaka imihanda mishya 40 itandukanye.
Ikindi cyakozwe ni uburyo bwo koroshya urujya n’uruza aho mu masaha y’umugoroba amakamyo agenerwa amasaha yo guparika kugira ngo bigabanye umuvundo w’imodoka.
Kongera umubare w’imodoka zitwara abagenzi bijyana no kongera ibikorwa remezo zikoresha kugira ngo abazikoresha batamara igihe kirekire mu nzira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!