Yabigarutseho mu biganiro byahuje ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, (UR) n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye kuri uyu wa 28 Werurwe 2024, biga ku ishusho ya Kaminuza yifuzwa mu bihe bizaza.
Namarinzi Florence wasoje amasomo muri UR mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, yagaragaje ko mu gihe cy’imyenyerezamwuga cyane cyane mu nganda usanga nta cyo ababakira babafasha kuko hari n’aho bagera bakabatuma gutunganya impapuro mu bubiko cyangwa gutwara icyayi, nyamara biga amasomo asaba gushyira mu bikorwa ibyo biga bakoresheje imashini zihariye.
Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond, yavuze ko hari ibigo bimwe byagaragaje ko byakwemerera abanyeshuri gukoresha ibikoresho byabo mu gihe byaba byishyuriwe ubwishingizi.
Yagaragaje ko hari ibigo bamaze kwemeranya guha imenyerezamwuga rigamije gutanga ibisubizo ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bagera kuri 4200.
Ati “Bemeye kubajyana mu nganda zabo, gusa bamwe mu bakoresha twavugishije bagarutse ku bwishingizi bw’ibikoresho byabo. Wenda twakwishyura ubwo bwishingizi ariko mukemerera abanyeshuri bacu gushyira mu ngiro ibyo biga.”
Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yatangaje ko abatanga imenyerezamwuga bakwiye kureba aba banyeshuri nk’igisubizo kizazamura umusaruro w’ibigo byabo, aho kubabonamo umuzigo bagiye gutura ahantu.
Ati “Mudufashe kumenya uko twavugurura uburyo imenyerezamwuga rikorwa. Rimwe na rimwe tujya dushaka kubifata nk’aho ari impuhwe tugiriye aba bana, tukibwira ngo baje ntacyo bazi, bazanyangiriza ibikoresho, ndakeka ko ari na ho haturuka ibyo kuvuga ngo ninakira abanyeshuri bawe uzishyura ubwishingizi bw’ibikoresho byanjye.”
“Ndababwira ko aba banyeshuri bafite ibyo bazi, na we ubakiriye urashaka ko bagira ubumenyi bunguka, urashaka ko bagira umusanzu baguha mu iterambere ry’ikigo cyawe. Bakwiye guhabwa inshingano zihuye n’ubushobozi bwabo tukabafasha kuzamukira mu bigo byacu, tukareka kubabonamo ikibazo tugiye gukemura, ahubwo nk’abantu bagiye gutanga umusaruro.”
Yagaragaje ko mu gihe bahabwa umwanya byazatuma babona ko badakeneye kubakoresha nk’abimenyerea ahubwo bakagera n’igihe cyo kubaha akazi.
Ubuyobozi bwa UR bugaragaza ko 25% by’abanyeshuri bahasoreza amasomo babona akazi nibura mu mezi atandatu bahavuye.
Abanyeshuri batsinze neza mu mwaka wa 2022/2023 bamwe bahise bahabwa akazi gahoraho mu bigo bitandukanye, abandi bahabwa imenyerezamwuga ryishyurwa.
Mu 2023, abanyeshuri 8321 ni bo basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda. Abagera kuri 221 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza, 7435 bahabwa iz’icya kabiri, 627 bahabwa impamyabushobozi z’igihe gito (post postgraduate) mu gihe abagera kuri 38 bahawe impamyabumenyi z’ikirenga, PhD.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!