Abanyeshuri bafashwa muri iyi gahunda ni abitwara neza kurusha abandi, haba mu masomo ndetse no mu bijyanye n’ikinyabupfura ariko kandi bakomoka mu miryango itabasha kubishyurira.
Uretse kubishyurira amafaranga y’ishuri, buri mwaka aba bana bateganyirizwa ingando, aho bigishwa ubumenyi burimo kwita ku buzima bwabo, kubyaza umusaruro amafaranga babona kabone n’iyo yaba make n’izindi mpanuro zituruka ku bo mu nzego zitandukanye.
Mount Kigali University ni umufatanyabikorwa muri iyi gahunda kuva mu 2018. Yatangiye itanga miliyoni zirenga 25 Frw ndetse ubu iyi mikoranire yakomeje gukura aho iyi kaminuza igeze kuri miliyoni zirenga 45 Frw.
Ubu bufatanye bumaze kugirira inyungu abanyeshuri barenga 215 ariko kuri uyu munsi abacyiga bagera kuri 128, ari na bo bagenerwabikorwa b’iyi nkunga yatanzwe uyu munsi.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Umuryango Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson yavuze ko hari ingero nyinshi z’ibifatika z’abamaze kungukira muri iyi gahunda ku buryo bahawe amahirwe yo kwiga mu gihe bitashobokaga, ubu bakaba bari guteza imbere imiryango yabo n’igihugu.
Ati “Niba uyu munsi umwana yarahawe amahirwe akarangiza akaba ari umuganga, iyo atitabwaho ntabwo abo bantu baba bari kuvurwa. Ni byinshi bimaze kugerwaho. Nka Imbuto Foundation twizera ko iyo wigishije Umunyarwanda uba utanze amahirwe y’iterambere rirambye ku gihugu n’umugabane muri rusange.”
Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University, Dr Martin Kimemia Gathiru, yavuze ko bahisemo kwinjira muri ubu bufatanye kuko bashyigikiye ko abana babona amafaranga abafasha kwiga bakagera ku ntego zabo.
Ati “Hari abantu benshi bagaragaza ko bakaneye ubufasha ariko uyu munsi usanga bamwe atari inyangamugayo mu gihe Imbuto Foundation ifite ubuhamya bwivugira. Buri wese yakwishimira gukomezanya na yo.”
Uretse ubufatanye mu bijyanye no kurihira abana batishoboye ishuri muri gahunda ya Edified Generation, Imbuto Foundation na Mount Kigali University bari gufatanya mu mushinga uyu muryango ufite wo gushyiraho ingo mbonezamikurire mu bice bitandukanye.
Hemeranyijwe ko bagiye gushyiraho urugo mbonezamikurire mu Karere ka Kicukiro, ruzuzura rutwaye arenga miliyoni 150 Frw, uyu munsi bakaba bari mu mirimo mbanzirizamushinga, kubaka nyir’zina bikazatangira vuba.
Gahunda ya Edified Generation yatangijwe mu 2002, aho umwana umwe ahabwa inkunga ifite agaciro 400$ ni ukuvuga arenga ibihumbi 400 Frw ku mwaka, amufasha kwishyura amafaranga y’ishuri, ubwishingizi bwo kwivuza n’ibindi.
Kugeza uyu munsi abagera kuri 10.641 bamaze kungukira muri iyi gahunda ndetse muri iki gihe gahunda imaze, hateguwe ingando zigera kuri 13 n’abakobwa 46 bamaze guhabwa buruse zibafasha kwiga muri kaminuza.
Gushyikiriza impano Imbuto Foundation kwa Mount Kigali University byahuriranye no gufungura ivuriro iyi kaminuza yujuje, rizafasha kuvura Abanyarwanda ndetse no gutanga ubwishingizi bwo kwivuza ku banyeshuri n’abakozi b’iyi kaminuza ndetse n’abaturage bazabwifuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!