00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yahembye abagore bahize abandi mu gukora imishinga ifite icyerekezo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 27 March 2024 saa 10:18
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yahembye amatsinda y’abagore 12 yahize andi mu gukora imishinga ifite icyerekezo kirambye, binyuze mu marushanwa ya MTN Connect Women in Business 2024 abaye ku nshuro yayo ya gatanu.

Ni umuhango wabereye i Kigali ku mugoroba w’itariki 26 Werurwe 2024. Abagore baturutse mu ntara zose z’Igihugu batoranyijwe kugeza ku cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa rigamije kubateza imbere ni bo bitabiriye.

Hahembwe amatsida 12 yageze mu kiciro cya nyuma cy’irushanwa cyari kirimo amatsinda 32. Ayo matsinda akora imishinga igabanyije mu byiciro bine ari byo ubuhinzi n’ubworozi, ubukorokori, ikoranabuhanga ndetse n’icyiciro cyihariye cyiyongeyemo uyu mwaka cy’abagore bibumbiye mu matsinda y’abafite ubumuga ndetse n’ay’impunzi.

Amatsinda yose yatangiye ahatanye mu iruhsanwa yari 80 yo mu Gihugu hose hagenda hakorwa amajonjora hasigaramo ayahembwe.

Iri rushanwa kandi rikorwa ku bufatanye na Mininisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse n’Umuryango Nyarwanda w’Ivugabutumwa (AEE) ushamikiye ku Itorero ry’Abangilikani.

Muri buri cyiciro hahembwe amatsinda ane ya mbere aho ayabaye aya kane yahabwaga ibihumbi 300 Frw, aya gatatau agahabwa ibihumbi 800Frw, aya kabiri miliyoni 1Frw naho aya mbere yahawe miliyoni 1,5 Frw buri rimwe.

Itsinda ryahize andi yose ku bwo gukora umushinga ufite icyerekezo kirambye ni Ishyirahamwe Tubane rikorera ubuhinzi bw’inanasi mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Musange. Ryahawe igihembo cy’umwaka cya miliyoni 3 Frw.

Amatsinda yageze mu cyiciro cya nyuma ariko ataje muri 12 ya mbere nayo yagenewe ibihumbi 200 Frw buri rimwe. Uretse amafaranga kandi hatanzwe n’ibindi bihembo ku ruhande birimo ibitenge ndetse n’impamyabushobozi ku baje mu myanya ya mbere.

Ibihembo by’amafaranga ntibyatanzwe mu ntoki ahubwo azashyirwa mu mishinga ababitsindiye bakora mu rwego rwo kuyagura kurushaho ngo ikomeze kubateza imbere ndetse nyuma MTN Rwanda ikaba ikomeza no gukurikirana imikorere yabo.

Mukantaganzwa Donatille uhagararaiye Ishyirahamwe Tubane ryatsindiye igihembo cy’umwaka yavuze ibyuyumvo bafite kuri MTN Rwanda ndetse n’icyo biteze ku gihembo bahawe.

Ati “Turishimye cyane njye na bagenzi banjye. Ibyiyumvo dufite kuri MTN ni ukuyikunda kurushaho; twari tuzi ko ikora iby’itumanaho gusa ariko tubonye ko ikora n’ibindi bikorwa bifite akamaro. Tugiye gukangurira bagenzi bacu gukora babikunze kuko abazabahemba barahari.”

Mukantaganzwa yavuze ko we na bagenzi be batangiye ari itsinda bizigamira amafaranga make bakayagabana baza kubona bidahagije bayoboka umushinga wo guhinga inanasi.

Akomoza ku cyo biteze gukoresha amafaranga batsindiye yagize ati “Tugiye kwagura ibikorwa byacu kuko tunafite intumbero yo kujya dukora umutobe muri izo nanasi kugira ngo twongerere agaciro umusarurao wacu.”

Uyu mugore n’abandi benshi bahembwe bahuje ibyivumviro byo kurushaho guteza imbere ibyo bakora bifashishije amafaranga batsindiye.

Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko gahunda ya MTN Connect Women in Business bayitangiye mu rwego rwo kwegera abagore bakora imishinga iciriritse ariko ifite icyerekezo kirambye kugira ngo na bo bazamuke mu iterambere.

Yavuze ko uyu mwaka iki gikorwa cyateye imbere kuko amatsinda yitabairiye iri rushanwa yose hamwe uyu mwaka angana n’ayari yitabiriye yose kuva mu 2019 ryatangira.

Ati “Insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’Umunsi w’Abagore ivuga kudaheza umugore mu iterambere. Natwe nka MTN nta we dusiga inyuma. Twamenye ko n’abari mu nkambi bafite amatsinda kandi ntibakwiye guheranwa n’ubuhunzi kuko bakora ibikorwa bihambaye byo kwiteza imbere. Niyo mpamvu twongeyemo kiriya cyiciro cyihariye cy’abafite ubumuga n’impumzi.”

Alain Numa yavuze ko kandi bateganya no kongeramo icyiciro cyo guhanga udushya, aho bigenze neza byatangira ku nshuro ya gatandatu y’iri rushanwa mu mwaka utaha.

MTN Rwanda yakanguriye aba-agents bayo kwibumbira na bo mu matsinda kuko icyiciro cyabo muri iri rushanwa kirimo bake kandi bimaze kugararaga ko kwibumbira hamwe bifasha kugera ku bintu bihambaye cyane.

Abagore basonuye iterambere ry'imishinga yabo
Aba bagore bamuritse umusaruro uva mu mishinga bakora
Aba-agents ba MTN Rwanda basabwe na bo kwibumbira mu matsinda ari benshi
Aba bagore bose bahuriza ku kuba barahereye ku mafaranga make
Abayobozi muri MTN Rwanda bari bitabiriye uyu muhango
Ibihembo byatanzwe biri mu byiciro bine
Igihembo cy'umwaka cyashyikirijwe Mukantaganzwa Donatille uyobora Ishyirahamwe Tubane rihinga inanasi
Umunyamabaga uhoraho muri MIGEPROF, Batamuliza Mireille yari yitabiriye itangwa ry'ibi bihembo
Bamwe mu batsinze banahawe impamyabushobozi n'ibindi bihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .