00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Imiryango 65 yanyagirwaga yahawe amabati 1500

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 16 February 2024 saa 05:56
Yasuwe :

Imiryango 65 yo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze, yabaga mu nzu ziva kubera isakaro ryangiritse cyane yahawe amabati kugira ngo ibashe gusana ibisenge by’inzu zayo isezerere ubuzima bubi bwo kunyagirwa.

Imvura ivanze n’urubura yaguye mu Karere ka Musanze mu munsi ishize, ni yo yabaye intandaro yo gutobagurika kw’amabati yari asakaye inzu y’iyi miryango.

Abagize iyi miryango bavuga ko ari ubutabazi bukomeye bahawe kuko bari barihebye bumva ko igihe icyo ari cyo cyose inzu zishobora kubagwa hejuru.

Nyiramashuri Béatrice, uri mu bahawe amabati yagize ati "Imvura yaraguye urubura rutobagura amabati arashwanyagurika, ubu imvura yagwaga mu nzu hakamera nk’ahatemba umugezi, yaba ibintu natwe tukanyagirwa, none mbonye amabati sinzongera kunyagirwa. Ndashimira Leta n’abagiraneza badutabaye byari bikomeye."

Twambazimana Jonathan we yavuze ko nta bushobozi yari guhita abona bwo guhita agura amabati.

Ati "Imvura yakubaga umutima ugahangayika cyane kuko twanyagirwaga, …none mpawe amabati 25 ndahita nyasakaza. Ndatekanye n’umuryango wanjye, iki ni ikimenyetso cy’imiyoborere ishyira umuturage imbere."

Umuyobozi w’umuryango ukora ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo, Sabyinyo Community Livelihood Association, SACOLA, yateye inkunga iki gikorwa, Nsengiyumva Pierre Célestin, yavuze ko ibikorwa bakora byibanda ku mibereho myiza y’umuturage n’iterambere, ari yo mpamvu bafashije abaturage bahuye n’ibiza kongera gutura aheza nk’Abanyarwanda batekanye.

Yagize ati "Ibyo dukora tubikorera abaturage mu Mirenge ya Kinigi na Nyange tubafasha kunoza imibereho myiza, abo twahaye amabati ni abahuye n’ibiza by’imvura yari ivanze n’urubura yangiza amabati yabo, bafite ubushobozi bwo kwisanira ariko ntibahita babona isakaro, hari n’abataragiraga aho kuba twubakiye kandi tuzakomeza ibikorwa nk’ibi."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Théobard Kayiranga yasabye aba baturage gukoresha amabati bahawe icyo bayaherewe no gukomeza kugira uruhare mu kunoza imiturire n’isuku.

Yabibukije ko badakwiye gukomeza gutegereza ubufasha ahubwo bagaharanira kwiteza imbere kandi bakazamura n’abasigaye inyuma.

Ati " Twagize amahirwe umufatanyabikorwa wacu SACOLA adufasha kubona isakaro, mu kinyarwanda cyiza ngo umwana uramusiga akinogereza, rero bumve ko gukurungira amazu ari ibyabo kuyahoma n’ibindi, bafate neza ibyo bahawe. Aya mabati bayasakaze babe heza kuko ni cyo bayaherewe."

Akomeza ati "Ikindi turi muri gahunda yo kureba abavuye mu bukene, umuturage nafashwa none ntiyumve ko n’ejo bizaba uko, ahubwo ibyo bahabwa bakwiye kubigeraho bagakora bakikura mu bukene bagafasha n’abasigaye inyuma kuzamuka."

Amabati 1500 yahawe imiryango 65 yasenyewe n’imvuura ivanze n’urubura afite agaciro k’asaga miliyoni 17 Frw, ndetse uyu muryango umaze kubakira imiryango itishoboye inzu zirenga 150.

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze mu mihigo bihaye harimo kubakira imiryango 120 irimo 50 itagira aho kuba n’indi 70 iba mu nzu zangiritse, bose barimo gufashwa n’Akarere gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako kubafasha gutura ahantu hatekanye.

Visi Meya Kayiranga Theobald yasabye abafashijwe kurushaho gukora cyane bakiteza imbere kuko ubufasha butazahoraho
Amabati yari asakaye inzu zabo yangijwe n'imvura ivanze n'urubura iheruka kugwa i Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .