00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutuze mukore imirimo yanyu - Gen Nkubito yahumurije abaturiye umupaka w’u Burundi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 20 April 2024 saa 08:34
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengeraba, Gen Maj Eugene Nkubito, yabwiye abaturage bo mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi ko bakwiye gukora imirimo yabo batuje kuko umutekano w’u Rwanda urinzwe neza.

Yabivugiye mu kiganiro yahaye abaturage bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi uhana imbibi na Komine Mugina yo mu Burundi ku wa 19 Mata 2024.

Hari mu ruzinduko abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude; Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert; Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga n’Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba; Gen Maj Eugene Nkubito bagiriye muri uyu murenge uri hagati ya Pariki ya Nyungwe n’Igihugu cy’u Burundi.

Gen Maj Nkubito yibukije abaturiye umupaka w’u Burundi bwafunze umupaka ubuhuza n’u Rwanda bityo badakwiye kwaka icyangombwa cyambuka umupaka kuko kitari gutangwa.

Ati “Umupaka ni Abarundi bawufunze baranatubeshyera ngo ducumbikiye abagizi ba nabi bajya gutera iwabo”.

Mu kwezi kwa mbere mu 2024, nibwo u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, bunashinja u Rwanda nyuma gutera inkunga umutwe wa RED Tabara wagabye igitero i Gatumba.

Ibirego u Rwanda ruvuga ko nta shingiro bifite cyane ko aho abo barwanyi bagabye igitero atari hafi y’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Gen Nkubito yabwiye abaturiye umupaka ko bakwiye gukora imirimo yabo batuje bagira uwo babona wambutse binyuranyije n’amategeko bagaha amakuru abashinzwe umutekano ibindi bakabibarekera.

Ati “Perezida wa Repubulika yarababwiye ngo mugende muryame musinzire. Iyo avuze gutyo ingabo twebwe ntituryama. Nanjye nagira ngo mbabwire nk’uko Perezida wa Repubulika yavuze, mutuze mukore imirimo yanyu, nta kizabahungabanya”.

Yakomeje agira ati “Hari ababyifuza (guhungabanya umutekano w’u Rwanda). Ababyifuza mubihorere mwikorere ibyanyu hanyuma ibisigaye mubiturekere.”

“Bazaze bakore ibyo bashaka gukora tubirebe. Nibabishobora bazabikore. Ariko nababwira y’uko batabishobora kuko duhari turinze igihugu cyacu”

Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda yaherukaga gufungwa hagati ya 2015 na 2021.

Kuva icyo gihe ibihugu byombi byiyemeje kuzahura umubano ariko u Burundi bushinja u Rwanda ko rucumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w’u Burundi.

Umubano w’ibi bihugu wongeye kuzamo agatotsi mu mpera z’umwaka ushize wa 2023. Kuri ubu amezi ane arashize u Burundi bwongeye gufunga imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda.

Gen Maj Nkubito Eugene yabwiye abaturiye umupaka w'u Burundi ko bakwiye gukora imirimo yabo batuje kuko umutekano w'u Rwanda urinzwe neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .