00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta mubyeyi utanga amafaranga yo kubaka ishuri-Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 18 April 2024 saa 11:20
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko mu kunoza gahunda z’uburezi n’imyigire, Guverinoma yahisemo kujya yishyura ibyerekeye ibikorwa remezo byose bijyanye n’ikigo cy’amashuri ku buryo amafaranga umubyeyi yishyura aba agamije kugaburira umwana gusa.

Hashize imyaka hafi itatu hafashwe icyemezo ko amafaranga y’ishuri yishyurwa n’umubyeyi mu mashuri abanza n’ayisumbuye azajya yemezwa na Leta aho kuba inama y’ababyeyi barerera muri iryo shuri.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko abayobozi b’ibigo by’amashuri bashyiragaho amafaranga y’ishuri bishakiye bikaremerera ababyeyi.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa 18 Mata 2024, ubwo yagabiraga n’Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi, yatangaje ko amafaranga y’ishuri yishyurwa mu Rwanda ari ayashyizweho na Guverinoma gusa kuko aba agenewe amafunguro gusa.

Yagize ati “Hari hariho rero ikibazo cy’uko abayobozi benshi b’amashuri bitwazaga ngo naciye amafaranga yo kubaka urupangu rw’ishuri, gusana ishuri, ngiye kubaka ibibuga, ibyo twabikuyeho. Iyo mirimo yo kubaka ibikorwa remezo ikorwa na Guverinoma kugira ngo hatagira ababyitwaza bagacuga amafaranga y’igihugu nabi n’ay’ababyeyi”

“Amafaranga ababyeyi batanga ni umusanzu wo kongera ku ifunguro ry’abana bari ku ishuri kuko Leta iba yatanze igice, n’umubyeyi agatanga ikindi kugira ngo umwana arye ku ishuri ariko ibindi bijyanye no guhemba mwalimu, kubaka byose bikorwa na Leta.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangaje ko Leta yongereye amafaranga itanga afasha mu bikorwa bitandukanye by’amashuri [capitation grant] birimo kwishyura amazi n’amashanyarazi no gusana ibyangiritse.

Ingengo y’imari yo gufasha amashuri abanza mu bikorwa bitandukanye yavuye kuri miliyari 14 Frw mu 2017/2018 agera kuri miliyari 23 mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.

Amafaranga yo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri yavuye kuri miliyari 6 Frw mu 2017/2018 agera kuri miliyari 90 Frw.

Ati “Ntabwo leta yigeze isaba ababyeyi kubaka amashuri kugira ngo babitangire amafaranga. Iyo babikoze bikorwa mu mirimo y’umuganda ariko nta mubyeyi utanga amafaranga yo kubaka amashuri, n’umuyobozi waba uca amafaranga yo kubaka amashuri, kubaka ibibuga ntabwo byemewe.”

Amafaranga y’ishuri ku munyeshuri wiga mu mashuri y’incuke n’abanza bishyura 975 Frw ku gihembwe mu gihe umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye bishyura ibihumbi 85 Frw.

Dr Ngirente yagaragaje ko aya mafaranga yashyizweho hakozwe ubushakashatsi ku byo umunyeshuri n’ikigero cye ashobora gufatamo ifunguro kandi ngo arahagije.

Ibigo by’amashuri byariyongereye bigera kuri 3932 mu 2023, bivuye ku 2877 mu 2017. Ibyumba by’amashuri byavuye ku bihumbi 31.927, bigera kuri 49.561 bigaragaza izamuka rya 35.5%.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bavuye kuri miliyoni 2.5 mu 2017 bagera kuri miliyoni 2.8 mu mwaka w’amashuri wa 2023.

Guverinoma yatangaje ko nta mubyeyi ugisabwa amafaranga yo kubaka amashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .