00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo: Ikamyo yagonze moto, umugenzi arakomereka bikomeye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 April 2024 saa 04:51
Yasuwe :

Mu muhanda ugana ku Kinamba mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yagonze moto umugenzi umumotari yari atwaye akomereka mu buryo bukomeye.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024.

Abatangabuhamya bavuga ko batunguwe n’uburyo iyi kamyo yagonze iyo moto kandi byari birimo kugendera mu cyerekezo kimwe.

Havugimana Janvier yagize ati “Njye nshidutse igonze moto umumotari agwa hasi, umugenzi na we imukandagira umutwe ariko ntunguwe n’uburyo ibagonze kandi bari mu cyerekezo kimwe.”

Umumotari wari utwaye moto yagonzwe n’iyi kamyo, Rukundo Jean Pierre, yavuze ko umushoferi w’ikamyo ari we wamusagariye.

Ati “ Iriya kamyo inciyeho irangije iranyegera cyane, rero sinzi ikintu kirimo hariya hagati gihise kinkubita”.

Hbiyambere Jean Damascene wabonye impanuka iba, avuga ko amakamyo yagakwiye kubuzwa guca muri uyu muhanda wo ku Kinamba ku manywa kugira ngo hirindwe impanuka zikunze kuhabera.

Iyi mpanuka ikimara kuba abaturage bahisebahamagaza imodoka y’imbangukiragutabara ikorera ubutabazi bw’ibanze uyu mugenzi wari wakomeretse umutwe mu buryo bukomeye, ihita imujyana ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Bivugwa ko ikamyo na moto byari biri mu cyerecyezo kimwe
Iyi mpanuka yabereye ku Kinamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .