00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umurambo w’umugore wagaragaye muri ruhurura

Yanditswe na
Kuya 20 April 2024 saa 09:57
Yasuwe :

Umurambo w’umugore utarabasha kumenyekana, wagaragaye muri ruhurura ya Mpazi igabanya Umurenge wa Kimisagara n’uwa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, bikekwa ko nyakwigendera yishwe n’amazi y’imvura.

Umurambo w’uyu mugore wagaragaye muri ruhurura ya Mpazi itandukanya Akagari ka Kamuhoza n’Umurenge wa Gitega mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024.

Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ko nyakwigendera batamuzi.

Kamali Eric yagize ati “Nabonye atari uwo muri aka gace gusa nkeka ko yatwawe n’amazi y’imvura kuko nta nta bikomere yari afite.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, we yabwiyeIGIHE ati “Nibyo wagaragaye muri ruhurura ariko ntabwo ari ku ruhande rwa Kimisagara ahubwo ni urwa Gutega kuko ni bo batanze raporo.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .