00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umurambo w’umusore wagaragaye muri ruhurura

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 February 2024 saa 02:18
Yasuwe :

Umurambo w’umusore utari wamenyekana imyirondoro wagaragaye muri ruhurura yo mu Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, bikekwa ko yishwe n’amazi y’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Kane.

Ahagana saa Tatu n’Igice z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024, nibwo uyu murambo w’uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25 wagaragaye mu Kagari k’Agatare mu Murenge wa Nyarugenge muri ruhurura itandukanya uyu murenge n’uwa Kigarama wo mu Karere ka Kicukiro.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge yabwiye IGIHE ko bikekwa ko uyu musore yishwe n’amazi y’imvura.

Yagize ati “Muri ruhurura haragaye umurambo w’umusore utamenyekanye uri nko mu kigero cy’imyaka 25, bigaragara ko yatwawe n’amazi ya ruhurura kubera imvura nyinshi yaraye iguye.”

Yongeyeho ko uyu murambo wagaragaye ku rubibi rw’Umurenge wa Nyarugenge n’uwa Kigarama, ndetse wabonywe bwa mbere n’abakora isuku muri iyo ruhurura.

Uyu murambo ukimara kugaragara imodoka ya Polisi itwara imirambo yahise iwujyana mu buruhukiro bw’i bitaro bya Polisi ku Kacyiru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .