Uyu muhango kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata mu 2024 witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, (IGP), CG Felix Namuhoranye.
Aba basirikare basoje amasomo yabo bagize icyiciro cya 11 cy’abagize uru rwego rw’umutekano baciye muri iri shuri ry’i Gako.
Bamwe muri bo bahawe amasomo n’imyitozo ya gisirikare nyuma yo kurangiza amasomo yabo ya kaminuza.
Abandi bakurikiranye aya masomo n’imyitozo bya gisirikare babibangikanya n’andi masomo ya kaminuza mu mashami atandukanye arimo nk’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho, Imibare n’Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire, Amategeko n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako yavuze ko nubwo aba basirikare 624 basoje amasomo y’Abofisiye abinjiza mu Ngabo z’u Rwanda, hari bagenzi babo 25 batabashije kuyasoza biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo iz’ubuzima, kunanirwa amasomo n’imyitwarire idahwitse.
Uyu muyobozi yakomeje ashima umuhate aba basirikare basoje amasomo yabo bagaragaje mu gihe bari bamaze muri iri shuri.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Perezida Paul Kagame yashimye abarangije amasomo yabo ndetse n’imiryango yabo yabemereye kwinjira mu kazi ko kurinda Igihugu.
Ati “Ndagira ngo kandi nshimire aba ba ofisiye bashya kuba barahisemo gukorera igihugu cyabo cy’u Rwanda mu Ngabo z’Igihugu, no kuba bararangije amasomo yabo neza. Ndashimira cyane n’abarimu babigishije mu bumenyi butandukanye. Ndagira ngo nanone nshimire ibihugu by’inshuti byafashije mu kwigisha abandi ba ofisiye bamaze kurahirira kwinjira mu ngabo z’u Rwanda. Ababyeyi namwe ndabashimira cyane kuba mwarashyigikiye mukanashishikariza abana banyu guhitamo uyu mwuga.”
Yakomeje avuga ko “aba ba ofisiye bamaze umwaka urenga hano mu masomo n’imyitozo itoroshye, bahavanye ubumenyi n’ubushobozi butandukanye. Bageze kuri iyi ntambwe kubera ko babyitwayemo neza, bagaragaza imbaraga, ubuhanga n’imyitwarire myiza, bikaba aribyo bibahesheje kurangiza aya masomo neza.”
Perezida Kagame Yagaragaje ko adashidikanya ku bushobozi n’umuhate w’aba basore n’inkumi.
Ati “Kuri aba ba ofisiye bashya sinshidikanya ko ubu mwiteguye buhagije kandi mufite ibisabwa byose kugira ngo mwuzuze neza inshingano zanyo zo kurinda ubusugire, umutekano n’iterambere ry’igihugu cyane cyane n’abagiteguye.”
Yabibukije ko mu nshingano bafite z’ibanze harimo kubungabunga umutekano w’Igihugu n’Abanyarwanda.
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yabwiye abinjiye mu ngabo z’u Rwanda ko umwuga w’igisirikare utagizwe gusa no kurwana intambara.
Ati “Hari abibwira ko umwuga w’ingabo ari ukurwana intambara gusa, ntabwo aribyo, intambara abantu bayirwana iyo byabaye ngombwa, iyo hari impamvu. Iyo mpamvu ifite uko isobanurwa cyane cyane intambara zirwanwa uko twe tubyumva nk’u Rwanda ni iyo umuntu akubujije amahoro mu byawe, ndetse akagushotora aganisha muri iyo nzira y’intambara, cyangwa se akoresha intambara muri ibyo byose, ari ukukubuza uburenganzira, amahoro, kukubuza iterambere cyangwa no gusenya ibyo umaze kubaka.”
Muri aba basirikare basoje amasomo yabo harimo abofisiye 522 bahawe amasomo n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 102 bize amasomo y’igihe kirekire n’abofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’amahanga.
Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!