Ni Ibiganiro byabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, aho Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama ya 37 y’Inteko Rusange isanzwe y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024, nibwo Perezida Kagame yitabiriye ibi biganiro.
Village Urugwiro ivuga ko “Kuri iki gicamunsi, Perezida Kagame yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu ba Afurika mu biganiro ku bidukikije [Africa Green Wealth Presidential Roundtable] byayobowe na Perezida wa Congo, Sassou Nguesso afatanyije na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adessina. Ibi biganiro byibanze ku guhangana n’ubusumbane mu ishoramari rikorwa mu mishinga ijamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB imaze igihe ishora imari mu mishinga itangiza ibidukikije.
Kuwa 24 Mutarama 2024, Inama y’Ubutegetsi ya AfDB yemeje umushinga wo gushora ingengo y’imari ya miliyoni 10 z’Amadorali ya Amerika mu bikorwaremezo bibungabunga ibidukikije muri Afurika.
Ishyamba ryo mu Kibaya cya Congo rifite miliyoni 300 ni ryo bihaha binini bya Afurika bifasha umugabane mu gukurura imvura, ndetse rishobora kubonekamo ibimera bisaga amoko ibihumbi 10.
Bivugwa ko iri shyamba ritunze ababarirwa muri miliyoni 40 barikuramo ibiti n’ibimera bifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!