Ibikorwa by’uyu mushinga byatangijwe kuri uyu wa 15 Mutarama 2024.
Ni umushinga wiswe ‘Kungahara Project’, washowemo bihumbi 820 by’Amayero, ukazafasha gutera imbuto y’ibirayi.
Ku ikubitiro bazahera ku gutubura imbuto kuri hegitari 30, zitezweho kubyara umusaruro w’imbuto y’ibirayi ungana na toni 2160, mu gihe cyimyaka itatu.
Guverneri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yavuze ko iyi nkunga yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, ku bufatanye n’ Akarere ka Rulindo, ukazashyirwa mu bikorwa na CARITAS ya Diyosezi ya Byumba.
Yagize ati”Mu ntara yacu hari iminsi yashize ubona ko imbuto y’ibirayi yagabanutse, ariko dukeneye kwihaza mu biribwa.”
Akarere ka Rulindo katanze 20%, mu gihe EU yatanze 80% by’ingengo y’imari izakoreshwa mu kuwushyira mu bikorwa.
Ati "Ni umushinga ugamije kuzamura umusaruro w’ibirayi, ukazashyirwa mu bikorwa n’umuryango Cartas Diyosezi ya Byumba, mu rwego rwo gufasha abaturage bavugaga ko imbuto y’ibirayi iboneka ku giciro kirenze ubushobozi bwabo."
Muragijimana Donatha ushinzwe umutungo wa Koperative y’Abahinzi b’Ibirayi ya ‘Kunda Isuka’ yabwiye IGIHE nyuma yo kwiga gutubura imbuto bazayihazaho, bagasagurira n’amasoko.
Ati "Kwigondera imbuto nziza y’ibirayi bisaba kuba ufite ubushobozi bwo hejuru, nta giciro gifatika cy’imbuto y’ibirayi wavuga iriho, kuko buri wese uyifite aguca ayo ashatse. Mu minsi yashize ibirayi bavugaga ko bihenze byari byahindutse nk’inyama, ariko ubwo bagiye kutwigisha gutubura imbuto nziza, biradufasha kwiteza imbere, tunasagurire n’amasoko".
Karekezi Aloys we yavuze ko uyu mushinga uzanatanga akazi ku bashomeri, kandi bakazabona n’ibirayo byo kurya.
Ati "Ibaze guhinga imyaka itatu, bizadufasha kubona ibirayi byo kurya, tubone amafaranga, ndetse twikure mu bukene".
Padiri Augusin Nzabonimpa uyobora CARITAS ya Diyosezi ya Byumba, yatangaje ko imbuto y’ibirayi bahingaga muri aka karere yari itangiye gusaza, gusa ngo ibikorwa byo gutubura izindi bizakorwa binyuze muri koperative z’abahinzi b’ibirayi.
Ati "Twawutekereje nyuma yo kubona ko imbuto y’ibirayi igenda isaza. Turifuza ko imbuto y’ibirayi igera ku baturage 19.289, ibintu by’ubuhinzi dusanzwe tubihuguramo abaturage dufatanyije na RAB kuva mu myaka yashize, ariko kuri ubu twatangiriye mu murenge wa Kisaro, turashaka kugera mu mirenge yose y’Akarere ka Rulindo.”
Ibindi bikorwa bizakorwa harimo kubaka ibikorwa remezo by’ubuhinzi bw’ibirayi birimo ubuhunikiro bwabyo, ndetse no gufasha imiryango itabashaga kwihaza mu biribwa.
Mu ntara y’Amajyaruguru igihingwa cy’ibirayi cyera cyane mu karere ka Musanze na Burera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!