Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe ku musozi wa Mwulire ku itariki nk’iyo mu 1994.
Tariki ya 18 Mata 1994 nibwo abatutsi bari barahungiye kuri uyu musozi, nyuma yo kumara igihe kirekire bahanganye n’Interahamwe, bagabweho igitero simusiga cyari kirimo Interahamwe ndetse n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, abasaga ibihumbi 15 bahita bicwa.
Perezida wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko n’ubwo Jenoside yateguwe n’Abanyarwanda, yanahagaritswe n’Abanyarwanda banze kureberera ubwo bwicanyi bwabaga.
Yashimiye Inkotanyi zatumye buri wese adaheranwa n’agahinda ndetse hakanashyirwaho imirongo migari yo kubaka igihugu kirangwa n’umutekano kuri ubu.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abarokokeye i Mwulire ku bufatanye no gushyira hamwe bagaragaje ubwo bari basumbirijwe bakanga guha umwanzi urwaho, ari na byo byatumye hari ababasha kurokoka.
Ati “Abarokokeye hano Mwulire turabashimira ubutwari bagaragaje mu kwirwanaho bahangana n’umubisha, umwicanyi. Bagafatanya mu bumwe bwabo, abagore bakazana amabuye bafasha basaza babo n’abagabo babo mu guhangana n’Interahamwe ndetse bakanga n’uko umwanzi abahitiramo urupfu bagomba gupfa, ubwo bufatanye n’izo ngufu mwagaragaje ni bwo bwavuyemo aya mashami yashibutse ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi.”
Guverineri Rubingisa kandi yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanze imbabazi bakongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, yavuze ko kuri ubu Abanyarwanda bari kubaka ubumwe aho kwigamba icyo bari cyo mu moko yabayeho mu Rwanda rwa mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yasabye buri wese kandi kutazigera areberera icyo ari cyo cyose cyashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Akarere ka Rwamagana kabarizwamo inzibutso za Jenoside Yakorewe Abatutsi 11 zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 83. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mwulire kuri ubu ruri kubakwa bushya aho byitezwe ko ruzarangira mu mpera z’uyu mwaka.
Uretse imibiri y’aba 128 yahshyinguwe muri uru Rwibutso rwubatse kuri uwo musozi wa Mwulire, ni Urwibutso rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi igera ku 26 900 biganjemo abahiciwe.
Ubuyobozi bukuru bwa Airtel Rwanda bwifatanyije n’abarokokeye i Mwulire mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bwanatanze inkunga y’amafaranga mu kubaka mu buryo bugezweho uru rwibutso.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!