00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amstel yahize kunezeza abazitabira ’Tour du Rwanda 2024’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 February 2024 saa 09:24
Yasuwe :

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu (Tour du Rwanda 2024) ritangire, aho rizaba guhera tariki 18 kugeza 25 Gashyantare 2024.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009, mu gihe hazaba ari ku nshuro ya gatandatu kuva rigiye ku rwego rwa 2,1.

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo Amstel rwateguje udushya twinshi muri Tour du Rwanda 2024.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri BRALIRWA, Martine Gatabazi yavuze ko icyo bashyize imbere muri iri rushanwa ari ugushimangira ko Amstel ariyo ifasha abantu gusabana.

Ati “Amstel iri gutegura ibikorwa bitandukanye bizafasha abantu kunezerwa ari na ko bakurikiza amabwiriza yo kunywa mu rugero. Ikizibandwaho uyu mwaka ni ugushimangira ko Amstel aricyo kinyobwa inshuti zikwiye guhitamo mu gihe ziri gusabana.”

Amstel kandi iherutse gushyira ahagaragara uruhererekane rw’ibikorwa bitandukanye bigamije gukabya inzozi z’ibyo abantu babona muri Tour du Rwanda ari na ko zisabana.

Iki gikorwa kimaze kwamamara cyane muri Kigali gikorwa binyuze mu gutwara amagare hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Cycling) mu tubari dutandukanye nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Muri Tour du Rwanda, Amstel isanzwe ihemba umukinnyi mwiza w’umunsi (uwegukanye agace k’uwo munsi).

Amstel isanzwe ihemba umukinnyi wegukanye agace ku munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .