00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubazanaho intambara akwiye kubyicuza: Perezida Kagame yinjiza ba ofisiye bashya muri RDF

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 15 April 2024 saa 02:14
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahaye amapeti ba ofisiye bashya 624, ababwira ko mu gihe umuntu abashojeho intambara ashaka kubuza u Rwanda n’Abanyarwanda amahoro n’iterambere, bagomba guhangana na we kugeza ku mwuka wa nyuma.

Yabitangarije mu muhango wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda ba ofisiye 624 bahawe ipeti rya ’Sous Lieutenant’ basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako kuri uyu wa 15 Mata 20224.

Aba barimo abakobwa 51, ndetse n’abandi 33 bize mu bihugu by’inshuti.

Bari mu byiciro bitatu, barimo abize amasomo y’umwuga wa gisirikare, babifatanyijemo n’amasomo ya kaminuza y’u Rwanda abahesha icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ubuhanga mu bya Gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 522 bize inyigisho z’umwuga wa gisirikare gusa. Harimo abari abasirikare bato 355, hamwe n’abari abasivili 167 bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza mu mashami atandukanye.

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abofisiye 33 barangije mu mashuri y’igisirikare mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda.

Perezida Kagame yababwiye ko batagomba kwihanganira umuntu ubazanira urupfu, kuko inshingano bafite ari ukurinda igihugu.

Yavuze ko bagomba kurinda u Rwanda kuzongera kunyura mu mateka ababaje nk’ayo rwanyuzemo mu myaka 30 ishize aho abantu b’inzirakarengane bishwe badafite n’intwaro.

Ati “Abenshi twabuze twatakaje, ntaho bari bahuriye n’uyu mwuga mvuga wo kwirinda no kurinda igihugu, ndabivugira kugira ngo abantu banawutinyuke kurusha uko bawutinyuka. Uyu mwuga ntabwo urengera igihugu gusa, iyo bavuze kuerengera igihugu biba bivuze no kukurengera wowe ubwawe.”

“Biguhaye uburyo wirinda, ukarinda n’abandi na ho ubundi kutawujyamo, kutawutinyuka ntibyakubuza gutakaza ubuzima. Hari uburyo bwinshi abantu batakaza ubuzima ariko kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni ishema, ni ishema rikurinda, rikarinda abawe, rikarinda Abanyarwanda bose n’abandi batuye igihugu cyacu.”

Akoresheje urugero rw’umukecuru abicanyi bahagaze hejuru bamusaba guhitamo urupfu bamwica akabacira mu maso ndetse akabavuma, yavuze ko bagomba kugira umutima wo kutihanganira umuntu uhitishamo Abanyarwanda urupfu bakwiye gupfa.

Ati “Kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki, mukabyanga mukabirwanya. Abanyarwanda bakwiye guhitamo gupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu. Mbisubiramo kenshi ariko ni umuco dukwiriye kugira. Ntabwo mukora ibyo mwigishijwe gusa, mukora n’ibyo umutima n’ubwenge bwanyu bibabwira, kwanga agasuzuguro, kwanga ubugwari, kwanga ububwa ugapfira ukuri, ugapfira agaciro ubuzima bwawe ukwiriye kubuha”

“Ukuzanyeho ibyo ndetse kenshi akicuza icyatumye abikora. Ni zo ngabo z’u Rwanda, ni cyo mwebwe muri muri izi ngabo n’abandi mukomokamo bakwiriye kuba bafiye uwo mutima. Rwose ibyo navuga nkwiye gusubiramo ubazanaho intambara akabyicuza.”

Ba ofisiye binjiye mu gisirikare bagize icyiciro cya 11 cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako
Perezida Kagame yabanje kwerekwa abasirikare barangije amasomo yabo
Perezida Kagame yabanje kwerekwa abasirikare bari bukore akarasisi
Perezida Kagame yahaye icyubahiro Ibendera ry’Igihugu
Perezida Kagame arikumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa
Perezida Kagame arikumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Perezida Kagame yafatanye ifoto y’urwibutso n’aba basirikare
Uyu muhango witabiriwe n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda
Ubwitange n’umurava ni kimwe mu biranga abasirikare b’u Rwanda
Aba basirikare binjiye mu cyiciro cy’abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda
Muri uyu muhango hifashishwa Ibendera ry’u Rwanda n’irya RDF
Iyo aba basirikare bashya binjira mu ngabo z’u Rwanda babanza gukora indahiro
Abakobwa bahawe rugari mu Ngabo z’u Rwanda
Igisirikare ni umwuga utagiheza n’abana b’abakobwa
Aba basore barangije amasomo ya gisirikare basabwe kutemera kugaraguzwa agati
Ingabo z’u Rwanda zikora akarasisi ziba zambaye impuzankano z’ubwoko butandukanye
Abanyeshuri barangije amasomo ya gisirikare baba bagomba kwiyerekana mu karasisi
Akarasisi k’Ingabo z’u Rwanda ni kimwe mu biryoshya ibi birori
Ni umuhango waranzwe n’imyiyerekano ya gisirikare
Abasirikare b'u Rwanda basabwe guhorana umutima wo kwanga agasuzuguro
Byari ibyishimo kuri aba basirikare bashya n’ababyeyi babo bari bagiye kubashyigikira
Byari ibyishimo kuri aba basore binjiye mu Ngabo z’u Rwanda n’ababyeyi babo
Imiryango iba yagiye gushyigikira abana bayo binjiye mu gisirikare
Umuhango ukirangira benshi muri aba basirikare birutse bajya gusuhuza abagize imiryango yabo
Aba basirikare bagize umwanya wo kwishima nyuma yo kurangiza amasomo yabo
Urukumbuzi rwari rwose kuri aba basirikare n’ababyeyi babo
Ababyeyi bafatanyije n’aba bana babo binjiye mu gisirikare gucinya akadiho
Bamwe muri aba basirikare bakirijwe indabo n’imiryango yabo

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .