00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubucukuzi, ingurane n’imishahara; hamwe mu hatungwa agatoki mu kubangamira uburenganzira bwa muntu

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 April 2024 saa 07:22
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yagaragaje ibyuho biri mu bushabitsi butandukanye aho rimwe na rimwe abashinga ibigo by’ubucuruzi baba barangamiye inyungu zabo bwite nyamara uburenganiza bw’umukoreshwa cyangwa umuturage ntibwitabweho.

Nubwo u Rwanda rwateye imbere mu bijyanye no gushyiraho amategeko arengera Abaturarwanda bose, kuri iyi nshuro ingingo y’uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’ubucuruzi hari ubwo yirengagizwa n’umukozi agaterera iyo kuko aba ashaka amafaranga.

Ku wa 18 Mata 2024 Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yari yahurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubucuruzi, umurimo n’abakozi mu kurebera hamwe uko iyi ngingo yakwimakazwa, abashabika bakunguka ariko n’uburenganzira bwa muntu cyane ubw’abikorera bukubahirizwa.

Nubwo iyi komisiyo idafite isura y’imirimo yose ikorerwa mu Rwanda, icyakora mu yo yakozeho ubushakashatsi, nko kwimura abaturage umushoramari agiye gushora iyo mari aho hantu, ibijyanye n’ubusumbane mu mishahara basanze harimo ibibazo, uburenganzira bugahonyorwa nkana.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yavuze ko nk’ibijyanye n’umutungo, ha handi ikigo kiba kizanye umushinga w’inyungu rusange, ariko ugasanga hari aho bidakorwa neza umuturage agahutazwa.

Ati “Nk’ikigo cyaje gutangiza imirimo ahantu runaka noneho wa mwanya wo kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange, kuko icyo kigo kiba kizagirira akamaro abantu bari aho hafi, ukabona bikorwa mu buryo butubahirije amategeko.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yasabye abashoramari kwita ku burenganzira bw'abakozi, ibizanatuma n'umusaruro wabo wiyongera

Uyu muyobozi yavuze ko nubwo ubusanzwe hari amategeko agenga ibijyanye n’ingurane ariko rimwe usanga bidakorewe ku gihe n’uburyo abaturage babariwe ugasanga ni ikibazo.

Ati “Ugasanga barababindikiranyije. Yego inzego z’ibanze zirakora cyane zigahita zibijyamo […] ariko ni ikibazo gikunze kugaruka n’iyo tugiye mu bibazo by’abaturage.”

Mu bindi babonye bikomeje guhonyora uburenganzira bwa muntu cyane cyane mu bikorera ni ubusumbane mu mishahara.

Yavuze ko ari ha handi usanga nta mirongo ngenderwaho ihari ahubwo umukozi umwe ahembwa umushahara uri hasi cyane undi agahembwa umurengera.

Umurungi yavuze ko nk’abakora muri leta uba ubona bigaragara ariko abikorera bagakwiriye kumva ko uburenganzira ku mushahara bugomba kubahirizwa nta nkomyi.

Ati “Niba twakoze akazi kangana, dufite umusanzu ungana mu kigo nta mpamvu zigomba z’iryo tandukana mu mushahara.”

Hatunzwe agatoki kandi ku bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho usanga, abakozi nta bwishingizi bafite, babaho babara ubukeye ndetse mu gihe habaye n’impanuka umukozi akaba yaburiramo ubuzima, kubona impozamarira ku muryango we bikaba ibibazo.

Ati “Twatangiye ubukangurambaga bwo kubikurikirana. Ni Umunyarwanda baba bakoresha. Turareba uburenganzira bw’Umunyarwanda ukora muri icyo kigo. Tuzabigisha ariko tujye no kureba ko hari icyagindutse.”

Bijyanye n’uko Minisiteri y’Ubutabera igiye gushyiraho umurongo ngenderwaho kuri ibi bibazo ndetse ikemezwa n’abo bireba bose, Umurungi avuga ko bizoroha cyane gukurikirana ibibazo bikomeje guhonyora uburenganzira bw’Abaturarwanda.

Yerekana ko uretse no kungura Abanyarwanda n’abakoresha izi gahunda nizishyirwa mu bikorwa bizatuma babona umusaruro utubutse.

Ati “Uretse n’ibyo, iyo ayo mabuye ugiye kuyacuruza nko mu bihugu birimo n’u Burayi, hari ubwo bakurikirana inkomoko y’ayo n’uburyo byakozwe ngo hagerwe ku gicuruzwa cya nyuma, barebwa ko uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe. Iyo byubahirijwe agaciro kariyongera.”

Imibare y’Urwego rw’Iterambere, RDB, yo mu 2022 igaragaza ko u Rwanda rwanditse ishoramari rishya rifite agaciro ka miliyari 1,6 z’Amadolari ya Amerika, ndetse rwandika imishinga y’ishoramari 103.

Umwanditsi Mukuru wa RDB, Richard Kayibanda, yavuze ko mu kwandika umushinga cyane bita ku burenganzira bwa muntu, umushinga waba utabwubahiriza ukaba wanarekwa, hakitabwa no ku mirimo ihesha agaciro abayikora.

Abaturutse mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'ubucuruzi, umurimo, abakozi amategeko n'izindi baganiriye ku ngamba zafatwa kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwubahiriwe mu rwego rw'ubucuruzi
Umwanditsi Mukuru wa RDB, Richard Kayibanda yavuze ko ubu iyo hagiye kwandikwa umushinga hitabwa ku ngingo zitandukanye zishingiye ku kuba uha agaciro abazawukoramo
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yavuze ko nta mpamvu abantu bakora ibintu bimwe bahembwa umushahara usumbanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .