Ikorwa ry’uyu muhanda w’ibilometero 8,5 rije ari igisubizo ku baturage bo mu Murenge wa Nkanka n’uwa Nkombo, kuko iyo imvura yabaga yaguye uyu muhanda wanyereraga cyane bikagora abaturage bajya cyangwa bava mu mujyi.
Bizimana Esdras wo mu Murenge wa Nkombo, yabwiye IGIHE ko byamugoraga kugeza ibicuruzwa mu mujyi wa Rusizi ku igare iyo imvura yabaga yaguye.
Ati “Kuba uyu muhanda watangiye kwagurwa ndetse ukaba ugiye no gushyirwamo kaburimbo twabyishimiye cyane kuko kugeza ibicuruzwa ku masoko ntabwo bizongera kutugora”.
Mukayiranga Mediatrice, ukorera mu Mujyi wa Rusizi avuga ko byamugoraga kugera ku kazi, bitewe n’uko uyu muhanda utari ukoze.
Ati “Turasaba ko uyu muhanda niwuzura bazadushyiriramo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kuko uyu muhanda unyuramo abantu benshi baba abagemura umusaruro ku masoko n’abakorera mu mujyi wa Rusizi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yavuze ko Perezida wa Repubulika yasabye aka Karere gushyira uyu muhanda muyihutirwa bitewe n’uko abaturage bo ku Nkombo bari bamugaragarije ko bagorwa no kugera mu mujyi wa Rusizi.
Ati "Uyu muhanda uri mu gice cy’imiturire abantu bashobora guturamo bakubaka amazu atabahenze, icya kabiri uje gusubiza ubusabe bw’umukuru w’igihugu cyacu yasabye akarere kugira ngo abaturage bo ku Nkombo babashe kugera mu mujyi bambutse amazi".
Visi Meya Munyemanzi avuga ko mu byo uyu muhanda uzamarira akarere harimo kwagura no kwihutisha iterambere ry’umujyi no kwihutisha iterambere ry’ubukerarugendo bugendanye n’amahoteli kuko ugenda ukagera ku kiyaga cya kivu.
Gushyira kaburimbo mu muhanda Gihundwe-Rwahi-Busekanka bizakorwa mu byiciro bibiri. Biteganyijwe ko igice cya mbere cya Gihundwe -Rwahi kireshya n’ibilometero 4,6 kigomba kuba cyuzuye bitarenze amezi 21, kikazatwara miliyari 4,8Frw, ikindi kiciro bingana nacyo kikazahita gikurikiraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!