00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwantemye ni we uhinga imirima yanjye - Ubuhamya bwa Mukandori wemeye gutanga imbabazi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 20 April 2024 saa 06:29
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse yakorewe Abatutsi bahisemo kudaheranwa n’agahinda, bababarira ababahemukiye. Ni urugero Mukandori Eliane wahaye isambu uwamutemye.

Mukandori Eliane warokokeye i Nyamishaba mu Karere ka Karongi, ahahoze Ishuri ry’Ubuhinzi n’Amashyamba (EAFO Nyamishaba), Jenoside yakorewe abatutsi yamutwaye ababyeyi n’abavandimwe, imusigira agahinda n’ibikomere ku mubiri no ku mutima.

Uyu mubyeyi w’abana batanu n’umwuzukuru umwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yari umukobwa.

Ni umwe mu bihumbi by’Abatutsi bari bahungiye kuri EAFO Nyamishaba bahizeye amakiriro kuko hari mu kigo cya Leta.

Mu buhamya yahaye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abanyeshuri, abakozi ba EAFO Nyamishaba n’abatutsi biciwe muri iki kigo; yavuze ko guhera ku wa 8 Mata, Abatutsi bo muri Perefegitura ya Kibuye bahise batangira kwicwa.

Babonye bikaze batangiye guhunga batazi iyo bajya. Abicanyi bakomeje kubica umugenda bamwe bashobora kugera muri EAFO Nyamishaba bibwira ko bakize.

Ati “Tariki 15 Mata 1994, abicanyi baje muri iri shuri batwicira kudutsemba, Papa na Data wacu bari bamaze kwicwa, musaza wanjye umwe bamutemye igitsi, tubonye dusumbirijwe twiroha mu Kivu bamwe batazi no koga”.

Mukandori avuga ko ubwo yari mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu, yabonaga imirambo myinshi y’abantu barimo abo yari azi.

Ati “Icyabaye kibi cyane ni uko twajyaga komokai, abasirikare bakaturasa. Tugasubira mu mazi. Byabaye ngombwa ko bantema ndazika mu mazi.”

Mukandori interahamwe zamutemye mu mutwe, mu mugongo no ku gikanu. Mu bamutemye harimo umusore wabonye yatinze gupfa aramubwira ngo ‘igihe wahereye untesha umutwe wapfuye vuba nkajya kwisahurira ko abandi bagiye gusahura’.

Uyu musore ni we wafashe Mukandori amushyira ku bwato amutema ku gikanu. Iki gikomere kiri mu byamuzengereje cyane kuko kubera gutinda mu mazi cyageze aho kirabora.

Mukandori yakomeje gusimbuka impfu nyinshi ahungira ku muntu ababyeyi be bari barahaye inka banga kumwakira, aza kujya i Rwamatamu ari naho Inkotanyi zamusanze.

Uyu mubyeyi nyuma yo kurokorwa n’Inkotanyi yariyubatse, ubu afite imodoka, we n’umugabo we bafite ubwato butwara imizigo hagati ya Karongi na Rutsiro.

Ati “Nyuma y’imyaka 30, Imana yangiriye neza, narashatse, mfite abana batanu n’umwuzukuru. Umwana wanjye mukuru ameze neza, ikinezeza afite imodoka agendamo, nanjye mfite imodoka. Dufite ubwato butwara ibintu biva Rutsiro-Karongi”.

Mu bintu bimushimisha ni uko ubu afite abantu yita umuryango we mu gihe mbere yabyaraga ntabone umuhemba.

Uyu mubyeyi avuga ko amaze kurihira ishuri abana batanu bakomoka ku babyeyi batahigwaga muri Jenoside ndetse uwamutemye muri Jenoside biyunze, ubu asigaye ahinga imirima ye.

Ati “Uwo muhungu rero nababwiye wantemaguye iyo mihoro yose, nawe naramufashije. Namuhaye imbabazi. Ntabwo yari azi ko ndiho ariko twasabanye imbabazi, ni we uhinga imirima yanjye”.

Mukandori avuga ko gusenga byatumye yanga guheranwa n’agahinda bimufasha kwiyubaka mu myaka 30 ishize.

Asaba urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga igihugu gifite bakegera abazi amateka ya Jenoside bakayababwira bakayandika aho kurangazwa n’abayagoreka ku bw’inyungu zabo.

Mukandori ababazwa no kuba urubyiruko rutegera abazi amateka ya Jenoside ngo ruyandike
Bashyize indabo mu Kiyaga cya Kivu mu Kwibuka Abatutsi bakijugunywemo muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .