00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yarokotse Interahamwe zari ziyobowe n’uwiyita shitani: Ubuhamya bwa Wibabara

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 April 2024 saa 10:22
Yasuwe :

Wibabara Marie Chantal kuri ubu ukorera Ecobank Rwanda yagaragaje ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yasimbutse urupfu inshuro nyinshi kugeza n’ubwo Interahamwe zari ziyobowe n’uwiyita shitani zitabashije kumwica.

Ubwo abayobozi n’abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bunamiraga inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Wibabara yasangije abandi ubuhamya bw’uko yarokotse.

Yagaragaje ko Abatutsi bari mu gihugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari impunzi mu gihugu cyabo kubera kumeneshwa no gushaka kwicwa.

Ati “Burya rero Abanyarwanda bari muri iki gihugu nabo bari impunzi, bahungaga babimuye hamwe kubera kubatera bakajya ahandi, bakongera bagashinga umuryango bakubaka gutyo gutyo kandi byabaye igihe kinini bisobanuye ko Jenoside yateguwe igihe kirekire.”

Jenoside yabaye batuye mu Karere ka Bugesera, ariko ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa bahise bahungira iwabo wa nyina umubyara mu Karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Mugina.

Urugendo rwe rwo kwihisha niho rwatangiriye aho yagiye ahishwa mu ngo z’abaturanyi ba nyirarume kugeza ageze i Kabgayi.

Ubwo yari ari mu nzira yo guhunga bava ku Mugina berekeza i Kabgayi yanyuze mu nzira y’inzitane, aho baciye kuri za bariyeri nyinshi bamwe bakicwa ariko we akabasha gukomeza.

Yagaragaje ko yarokotse Interahamwe zari ziyobowe n’uwiyita shitani ubwo bari begereje gushyika mu Karere ka Muhanga ndetse bakaza kurokorwa n’imwe muri izo yabafashije kubona inzira yabagejeje iyo bajya.

Ati “Iyo bariyeri yo mu Cyakabiri yari iyobowe n’umusirikare witwa shitani, ishusho ye n’ubu njya nyibona nawe yarabyivugiraga ngo ndi shitani…twaricaye ku murongo baradukubita. Baje kutumanura ahari ibyobo bacukuye, hirya hari abantu bahiritaga ariko ibyo byobo ntibabitwiciramo. Baratugaruye uwo shitani n’Interahamwe baradushinyagurira birarangira badutegeka kunyura ku kigo cya gisirikare ngo tubone kugera kuri stade ya Muhanga.”

“Harimo interahamwe imwe, niba ari Imana yari yayohereje simbizi, yaratubwiye ngo nitunyura aho ku basirikare ntabwo dushobora kuharenga atwereka inzira tunyuramo yindi tubona tugeze i Kabgayi.”

Urugamba ntabwo rwari rurangiye kuko naho hahungiraga Abatutsi benshi byatumye Interahamwe zarahateraga zigatwara abantu zikajya kubica ariko ku bw’amahirwe yaraharokokeye.

Yagaragaje ko ikibabaje ari uko hari abantu bakigoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi abandi bakayipfobya.

Ati “Muri iki gihe hari abantu bagihakana ko yabayeho, hari abayipfobya n’abayigoreka ariko twe nk’abacitse ku icumu nicyo gihango dufitanye n’abayihagaritse bakaturokora tukaba tubasha kuvuga ibyabaye. Byabaye ku manywa y’ihangu tubirebesha amaso yacu.”

Yasabye urubyiruko guharanira kubaka igihugu cyunze ubumwe ndetse akebura ababyeyi badashaka kwigisha abana babo amateka ngo bababwize ukuri kuko bakwiye gusigirwa umurage w’u Rwanda ruzira amacakubiri.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Ecobank Rwanda Plc, Mugisha Richard, yashimye Wibabara wabashije gusangiza abandi ubuhamya, yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kuko abantu babuze ubumuntu.

Yasabye abakozi ba Ecobank rwanda kurangwa n’umuco wo kuba magirirane mu nshingano zabo bakora, kurangwa n’intekerezo nziza ndetse n’urukundo.

Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Alphonse Munyentwali, yagaragaje ko biteye isoni kubona Jenoside yarashobotse ariko agaragaza ko yateguwe igihe kirekire ndetse ashimangira ko kwibuka bifasha mu gukumira.

Yagaragaje ko kuva ku mwaduko w’ubukoloni habaye ibikorwa bigamije gutanya Abanyarwanda no gusenya igihugu.

Ati “Njyewe mvuga ko habanje kwicwa igihugu kugira ngo abacyo nabo babone bicwe nta kirengera bafite kuko igihugu kirengera abacyo. Abafite igihugu kibarengera ntabwo bakicwa urw’abatutsi bishwe.”

Yagaragaje ko nta wasubiza u Rwanda aho rwavuye aho yaba aturutse hose, asaba gukomeza guharanira ko igihugu kigira ingufu zituma kirinda abacyo binyuze mu bumwe, ubunyarwanda bukaba icyomoro n’igihango Abanyarwanda bafitanye.

Ubwo abakozi ba Ecobank Rwanda basobanurirwaga amateka yagejeje kuri Jenoside
Abakozi n’abayobozi ba Ecobank Rwanda bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba Ecobank Rwanda basabwe kurangwa n'urukundo
Abakozi ba Ecobank Rwanda Plc basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Ecobank Rwanda Plc, Mugisha Richard ashyira indabo ku mva rusange
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Ecobank Rwanda Plc, Mugisha Richard yasabye abakozi bayo kurangwa no gushyira hamwe
Wibabara yagaragaje ko kurokoka bitari byoroshye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .