00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Baregeye asaga miliyari 1 Frw: Indishyi zasabwe mu rubanza rwa Rusesabagina zizava he?

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 19 August 2021 saa 01:54
Yasuwe :

Mu minsi mike, rumwe mu manza z’iterabwoba zamamaye cyane ruregwamo Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte wiyise ‘Sankara’ ruzaba rugeze ku musozo, urukiko rufate umwanzuro ku bahamwe n’ibyaha n’abagizwe abere.

Ni urubanza ruzasigara mu mitwe ya bamwe bitewe n’ibyaruvugiwemo nka ya magambo ya Sankara ati “N’inyoni zo mu biti zanshinja’, Rusesabagina yirahira akirenga avuga ko atari ‘Umunyarwanda’ ahubwo ari ‘Umubiligi, impfubyi ya Loni’ n’andi.

Nubwo hari abazarwibukira kuri ibyo, urwibutso ruratandukanye ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa MRDC-FLN Rusesabagina yayoboraga, Nsabimana Callixte ari umuvugizi n’abandi.

Izo nzirakarengane izitaravukijwe ubuzima, zasigiwe ubumuga ku buryo imibereho yabo yahindutse, batakibasha kwibeshaho nk’uko byavuzwe mu maburanisha atandukanye yabaye mu minsi ishize.

Hari abajya babigarukaho ko impano ikomeye Imana yahaye umuntu ari ubuzima, ubuvukijwe cyangwa bugahungabanywa, nta ndishyi ikwiriye wabona umwishyura.

Abantu 83 mu bihumbi by’abagizweho ingaruka z’ako kanya n’ibikorwa by’iterabwoba bya Rusesabagina, ni bo bitabaje urukiko mu rubanza rwa Rusesabagina, basaba indishyi z’ingaruka batewe n’ibyo bikorwa.

Uteranyije indishyi bishyuza Rusesabagina na bagenzi be 20 bari muri uru rubanza, zisaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu barimo kuregera indishyi harimo Me. Ndutiye Yusufu uregera indishyi zifite agaciro ka miliyoni 40 Frw, nyuma y’uko imodoka ye yangijwe ubwo yafatirwaga n’abarwanyi ba FLN mu ishyamba rya Nyungwe, mu gitero cyanapfiriyemo abantu.

Undi uri mu baregera indishyi ni Nsengiyumva Vincent, na we wari Umuyobozi w’Umurenge wa Nyabimata uri mu Karere ka Nyaruguru, akaba ari kuregera indishyi zifite agaciro ka miliyoni 75 Frw.

Ku itariki 16 Gashyantare uyu mwaka, ubwo harimo hasomwa imyirondoro y’abaregwa muri uru rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi, ntabwo imitungo y’abaregwa yagarutsweho cyane, uretse ko byatangajwe ko Nsabimana Callixte afite umutungo wa telefoni eshatu mu gihe abandi nta mutungo bari bafite uzwi. Umutungo wa Rusesabagina wo ntiwatangajwe ariko hari amakuru y’uko afite imitungo irimo inzu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi.

Indishyi zizaboneka gute nta mitungo?

Tariki 22 Nyakanga ubwo urubanza rwari rutarapfundikirwa, Nsabimana Jean Damascène alias Motari ushinjwa gukorana n’inyeshyamba za FLN ubwo zinjiraga mu gihugu, yararahiye arirenga avuga ko nta mutungo n’umwe afite wavamo indishyi asabwa, ngo keretse bemeye ko azajya abahingira, bakamubarira bubyizi.

Mukandutiye Angelina wari ushinzwe ubukangurambaga muri FLN, yavuze ko imitungo ye yose yabaga i Kigali yatejwe cyamunara mu 2006, kubera ibyaha bya Jenoside yahamijwe n’Inkiko Gacaca, kuri we gutanga imibyizi byamugora dore ko ageze mu myaka 70.

Mu gihe urubanza rugeze mu mahina, ikiri kwibazwa ni uko bizagenda mu gihe byagaragara ko abaregwa nta bushobozi bafite bwo kwishyura indishyi zasabwe mu rukiko, mu gihe rwaba rwemeje ko abazisabye bazikwiriye.

Me Ndutiye, yasobanuye ko indishyi atari ikiguzi cy’ibyo umuntu yatakaje, ahubwo ari uburyo bwo gutanga ubutabera ku muntu wagizweho ingaruka n’icyaha, kuko hagiye kurebwa agaciro rusange k’ingaruka zagizwe n’icyaha, bidashoboka ko uregerwa indishyi yabona icyo yishyura.

Yagize ati “Hari abababuze abafasha, abana babo, hari abacitse amaguru, ababuze akazi n’ibindi. Kuba wabona icyo wamuha [cyasimbura agaciro k’icyo yatakaje] biragoye, ariko agize icyo abona yaregeye, hari ukuntu byamurema agatima ho gato.”

Uyu munyamategeko yavuze ko yaregeye indishyi za miliyoni 40 Frw, hakubiyemo n’agaciro k’ibyo imodoka yamufashaga gukora, ati “Kuba imodoka hari icyo yari imariye, byatumye nkoresha ubundi buryo kugira nkore ibyo nakayikoresheje.”

Yasobanuye kandi ko nk’abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba, basabye ko urubanza rw’aba barwanyi bose ruhuzwa kugira ngo rwihute, na cyane ko abaregwa bari bahuje dosiye, bityo byari byoroshye ko babarizwa hamwe.

Uku guhuriza hamwe abaregwa bifite izindi nyungu kuko bizatuma mu gihe abaregera indishyi bazemererwa, abaregwa bazazitangira hamwe, ibishobora kongera amahirwe y’uko indishyi zaregewe zaboneka kuko mu gihe umwe mu baregwa afite umutungo, ushobora gukoreshwa no mu mwanya w’utawufite.

Me Ndutiye yagize ati “Ubundi iyo uregera indishyi ku bantu benshi baregerwa ikintu kimwe, kandi abaregwa baregerwa hamwe, usaba ko bazafatanya kwishyura. Icyo bivuze ni uko muri abo benshi baregwa, [bikagaragara ko badafite ubushobozi bwo kwishyura], iyo urukiko rwemeje indishyi [bikagaragara ko harimo umwe muri bo wishoboye] ategekwa kwishyura za ndishyi [zose, harimo n’iz’abadafite ubushobozi bwo kuziyishyurira].”

Gusa mu gihe byagaragara ko abaregwa badafite ubushobozi, amategeko yo mu Rwanda ateganya ko hategerezwa igihe bazabubonera bakabona kwishyura.

Hari ibihugu bifite amategeko avuga ko iyo uregera indishyi atishyuwe n’uregwa kubera ubushobozi buke, Leta y’icyo gihugu ishobora kumwishyura mu mwanya w’uregwa, gusa mu Rwanda si ko bimeze.

Bite by’imitungo y’abaregwa iri mu mahanga?

Bikekwa ko Rusesabagina afite imitungo mu mahanga, aho bivugwa ko afite inzu mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Me Ndutiye yavuze ko mu gihe Urukiko rwakwemeza ko abarega bakwiye indishyi, bazahera kuri icyo cyemezo ubundi bagasuzuma uburyo ubutabera bw’u Rwanda bwakoresha icyemezo cy’Urukiko, bugakorana n’ibihugu birimo imitungo y’abaregwa kugira ngo hashakwe uburyo yavanwamo indishyi.

Umunyamategeko Me Gatete Ruhumuliza, yavuze ko bishoboka ko imitungo y’umunyabyaha iri hanze y’igihugu yakoreyemo icyaha ishobora gukoreshwa mu kwishyura indishyi zemejwe n’urukiko.

Yagize ati “Ntabwo bibujijwe kuko ibyemezo by’urukiko bishobora kujya gushyirwa mu bikorwa mu bihugu ushaka ku Isi. Iyo wakoze icyaha ukaba warakatiwe n’urukiko binyuze mu mategeko, ibyemezo by’urukiko bashobora kubishyira mu bikorwa mu bihugu byose. Abaregeye indishyi bazafata icyemezo cy’urukiko, babijyanye mu bihugu birimo imitungo ya Rusesabagina.”

Ubwo Rusesabagina yafatwaga ndetse no mu gihe yarimo kuburana, inzego zitandukanye mu bihugu birimo u Bwongereza, u Bubiligi, Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’indi miryango myinshi, byamaganye ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina, bikavuga ko akwiye kurekurwa mu buryo bwihuse.

Ibyo bihugu byamaganye ifungwa rya Rusesabagina, birimo ibikekwaho kuba birimo imitungo ya Rusesabagina, nk’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ruhumuliza yavuze ko ubusanzwe ubutabera ari urwego rwigenga, bityo ko mu gihe bwakora inshingano zabwo neza, bushobora gushyira mu bikorwa icyemezo cy’inkiko z’u Rwanda, ati “Ruriya rubanza ni intakemwa mu buryo bwakozwe.”

Yasobanuye ko mu gihe abaregwa bifuza kuregera indishyi ziri mu bindi bihugu, bashaka abanyamategeko bemerewe gukora muri ibyo bihugu, ubundi “Bagafata icyemezo cy’urukiko bakagiha umuhesha w’inkiko, akajya guteza cyamunara iyo mitungo.”

Icyakora ibintu bishobora guhinduka mu gihe nk’abagize umuryango w’abaregerwa indishyi batanga ikirego basaba ko umuhesha w’inkiko atateza cyamunara imitungo yabo, icyo gihe icyakurikiraho cyaba ari ukongera kujya mu rukiko.

Uyu munyamategeko yavuze ko ‘impungenge z’uko ubutabera bw’ibihugu Rusesabagina afitemo imitungo bushobora kubangamirwa n’inyungu za politiki’ zifite ishingiro, ati “Na mbere hose bari baranze kugira icyo bamutwara kandi bazi ibikorwa bye [byo gushyigikira iterabwoba].”

Icyakora uyu munyamategeko unakurikiranira hafi ibya politiki, yavuze ko u Rwanda rufite byinshi ruhuriyeho n’ibihugu birimo Amerika n’u Bubiligi, ku buryo bidafite inyungu mu gusenya umubano w’impande zombi kubera inyungu z’umuntu wahamijwe ibyaha n’inkiko z’u Rwanda.

Rusesabagina akurikiranweho ibyaha icyenda byose bifitane isano no guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Abaregera indishyi z'ibyangijwe n'ibitero bya FLN basabye ko abaregwa bose bafatanya kuzishyura
Ngirababyeyi yavuze ko amasasu yarashwe n'inyeshyamba za FLN yamusigiye ubumuga
Habimana yavuze ko ntacyo akibasha kwikorera kubera ubumuga yasigiwe n'ibitero bya FLN
Ubwo abaregwa bageraga ku rukiko
Bamwe mu baregera indishyi barimo n'abakomerekejwe n'ibitero bya FLN bari bitabiriye iburanisha
Nsabimana Callixte aganira n'umunyamategeko we mbere y'uko iburanisha ritangira
Abaregwa bose mu rukiko
Angelina Mukandutiye ni umwe mu baregwa wari mu rukiko
Kayitesi yavuze ko ahorana ihungabana ry'ibyo yaboneye mu ishyamba rya Nyungwe bikozwe na FLN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .