00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Blinken yariye indimi ku kwinangira kwa Amerika ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 August 2022 saa 01:54
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yariye indimi ubwo yabazwaga ku kwinangira kw’igihugu cye ubwo hemezwaga ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 23 Mutarama 2018 ni bwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko buri tariki 7 Mata hazajya hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hahindurwa inyito yari isanzwe ko ari “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda”.

Iyi nyito yari yarashyizweho n’umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Ukuboza 2003, igatangira gukoreshwa mu 2004.

U Rwanda rwagaragaje ko guhindura iyo nyito bikaba ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ bigamije kugaragaza ukuri kw’ibyabaye no kwima urwaho abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwikira inyito ya Loni.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bimwe bihugu by’i Burayi byanze gutora uwo mwanzuro, nubwo bitawubujije kwemezwa kuko washyigikiwe n’ibindi byinshi.

Icyo gihe Amerika yumvikanye igaragaza ko guhindura inyito “bitagaragaza neza uburemere bwa Jenoside n’ubugizi bwa nabi bwakorewe andi moko”.

Mu kiganiro Blinken yagiranye n’abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa Kane, yongeye kubazwa impamvu igihugu cye kinangiye ku kwemera inyito nyayo ya Jenoside yabaye mu Rwanda, nyamara bakerekana ko bifatanyije narwo mu mahano yarugwiririye.

Ukurikije ikibazo Blinken yabajijwe n’icyo yasubije, birahabanye cyane kuko impamvu y’uko kwinangira ntayo yakomejeho.

Yagize ati “Ku bijyanye no kwemera Jenoside n’amahano yakozwe, aho duhagaze harazwi. Ndaza kugira umwanya wo gusura urwibutso mu kanya mu rwego rwo gukomeza kumva ububabare benshi banyuzemo. Tuzakomeza gukorana muri Loni hagamijwe kugera ku nyito iyo ariyo yose iboneye y’amateka ari nako dukora ibishoboka byose kugira ngo ayo mateka atazigera asubira.”

Nyuma y’iminota mike avuye mu kiganiro n’abanyamakuru, Blinken yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigalir ruri ku Gisozi. Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ntaho yagaragaje Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Nakozwe ku mutima n’uru rwibutso kandi nashimishijwe n’umutima ukomeye w’abarokotse n’iterambere ry’iki gihugu. Umuryango wanjye nawo wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abayahudi, rero numva neza akamaro ko kwibuka ayo mahano akomeye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye umuhate w’u Rwanda mu kubaka ubwiyunge.”

Amerika n’u Burayi byagiye byinangira cyane ku bijyanye no kwemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ubwo umwanzuro wo kuvugurura iyo nyito watorwaga mu 2018, Eric Chaboureau wari uhagararariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yavuze ko bibabaje kuba hatarabayeho ibiganiro mbere kuri iyo ngingo.

Perezida Kagame umwaka ushize yavuze ko ikibazo cy’inyito ya Jenoside atari icy’ubu, kuko cyatangiye kera mu 1994, ibihugu bimwe binanirwa kwita ibyabaga mu Rwanda uko biri.

Ati “Hari umuntu – ndakeka ari umunyamakuru – wabazaga ati “Ese ibirimo kuba ni Jenoside?” Bakamusubiza bati oya, ko ahubwo ari ‘ibyaha bya Jenoside’. Hanyuma uwo munyamakuru arongera arabaza ati “Bisaba ibyaha bya Jenoside bingana bite kugira ngo byitwe ko ari Jenoside?” Ibyo murabyibuka? Biratangaje kuba tukiri mu mpaka nk’izo nyuma y’imyaka 27. Ni akumiro!”

Ubutumwa bwa Blinken ubwo yari avuye gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Antony Blinken yabajijwe impamvu Amerika yinangiye ku nyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asubiza ibihabanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .