00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bobi Wine yerekanye impamvu Museveni ari we zingiro ry’ikibazo cy’u Rwanda na Uganda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 October 2021 saa 05:20
Yasuwe :

Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje ko intandaro y’umwuka mubi umaze igihe kinini hagati y’u Rwanda na Uganda ari uyu mugabo ngo kuko afite imyitwarire yo gushaka kwigira umubyeyi w’akarere.

Robert Kyagulanyi uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya NUP, ni umwe mu bantu badahwema kuanenga politike ya Museveni mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu muziki wa Uganda ari naho yakuze izina rya Bobi Wine. Nyuma yaje kwinjira muri politike ndetse mu 2019 atangaza ko azahatana na Museveni mu matora yo kuyobora Uganda nubwo yaje kuyatsindwa.

Mu kiganiro Robert Kyagulanyi aherutse kugirana n’umunyamakuru wa The East African, Jonathan Kamoga, yagaragaje ko Museveni ari intandaro y’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Abajijwe uko abona ukwihuza kw’ibihugu biri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Robert Kyagulanyi yavuze ko gutinda ku butegetsi kwa Museveni ariyo ntandaro y’ibibazo afitanye n’abaturanyi.

Ati “Ukwihuza kw’ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba na Afurika muri rusange ni ibintu byatangiye mu gihe cya ba Lumumba na Nkuruma. Gusa muri icyo ntabwo byari byubakiye ku magambo gusa.”

“Mu gihe cyashize, twari dufite Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ukora neza ufite imishinga nk’uwa gari ya moshi. Urugero, ababyeyi bacu n’aba sogokuru bashoboraga gukora muri Tanzania na Kenya ndetse n’Abanya-Tanzania bagakora hano, ariko umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wabaye ihuriro ry’abayobozi. Ni gute ihererekanya ry’ubutegetsi rigenda neza muri Kenya na Tanzania ariko Uganda ikaba ifite umuyobozi umwe umaze imyaka 35, ibi bivuze ko tugifitanye ibibazo birebire n’ibihugu by’ibituranyi.”

U Rwanda ntiruzihanganira Museveni

Uyu munyamakuru yakomeje abaza Robert Kyagulanyi icyo abona nk’igisubizo ku kibazo cy’umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda, abaturage bakaba bakomeje kubihomberamo.

Mu gusubiza, uyu mugabo yavuze ko byose biterwa na kamere ya Museveni yo gushaka kwigira umubyeyi w’akarere.

Ati “Perezida Museveni ashaka kwigira nk’umubyeyi w’akarere ariko birashoboka ko u Rwanda rutazabyihanganira.”

Robert Kyagulanyi yagaragaje ko uku kuba u Rwanda rwaranze kwihanganira iyi kamere ya Museveni ariho haturuka ibibazo byose.

Si ubwa mbere Robert Kyagulanyi agaragaza ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda biterwa na Museveni kuko no mu 2020 ubwo yiyamarizaga kuyobora Uganda , yabwiye abaturage bo gace ka Kisoro gahana imbibi n’u Rwanda ko ntacyo bapfa n’Abanyarwanda.

Iki gihe yabijeje ko nibamutora bazongera kugenderana na bo ngo kuko ikibazo ari Museveni washatse kwigira Imana.

Ati “Abantu ba Uganda nta kibazo dufitanye n’Abanyarwanda. Sinzi impamvu imipaka yafunzwe. Kuki ubucuruzi bw’abantu bukomeje kononekara? Ikibazo ni Museveni washatse kwigira Imana, ariko nimungira Perezida, ndababwiza ukuri ko Uganda izagirana umubano mwiza cyane n’abaturanyi bacu bose.”

“Tuzakorana ubucuruzi n’abaturanyi bacu, tuzacuranga umuziki hamwe n’abaturanyi bacu, tuzakina umupira w’amaguru n’abaturanyi bacu; yemwe tuzanarongora abakobwa babo.”

Ibyavuzwe na Robert Kyagulanyi bifite ishingiro kuko kuva FPR Inkotanyi yabohora igihugu mu 1994, Perezida Museveni ntiyahwemye kugaragaza ko ashaka kugira uruhare rutaziguye mu miyoborere y’u Rwanda.

Ibi biterwa n’uko na mbere hose politiki ya Museveni ku Rwanda yari uko azarugenzura uko ashaka, ku buryo “abasore” bahoze mu gisirikare cye nibamara gufata ubutegetsi bazajya bamufata nka “Papa Mukuru”, cyangwa u Rwanda rukaba nk’intara ya Uganda dore ko inaruruta inshuro 9,1.

Gusa mu bihe bitandukanye Perezida Paul Kagame ntiyahwemye kumugaragariza ko u Rwanda ari igihugu cyingenga, kidahabwa amabwiriza n’abayobozi b’ibihugu by’amahanga.

Umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watangiye kuzamuka mu 2017, aho Abanyarwanda batangiye kujya batabwa muri yombi bagafungirwa mu nzu z’ibanga z’inzego zishinzwe ubutasi mu gisirikare, bagakubitwa bitwa intasi, abadapfuye bakoherezwa mu Rwanda ari intere.

Ibihugu birimo RDC na Angola byagerageje ubuhuza ariko Uganda ntiyigeze ishyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi byasinye agamije guhagarika ibibangamira umutekano w’u Rwanda.

Bobi Wine yerekanye impamvu Museveni ari we zingiro ry’ikibazo cy’u Rwanda na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .